Ibi
5K Etienne yabigaragaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku
Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, aho yashyize amafoto agaragaza uyu
mukobwa, ayaherekeza n’ubutumwa buryoshye bugaragaza urukundo rwinshi
amufitiye.
Mu
butumwa bwe, 5K Etienne yagaragaje uko amwiyumvamo, avuga ko kumutekereza
bimugira mushya, kumurota bikamutera gusinzira neza, naho kuba bari kumwe
bikamuha imbaraga zo kubaho.
Yavuze
ko amukunda byimazeyo, atarinze gusiganwa n’undi muntu, ko buri munota w’umunsi
awumarira mu rukundo no kumwitegereza, anasaba Imana ko iminota yagenda gahoro
kugira ngo abashe kumarana igihe kinini n’uwo akunda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, 5K Etienne yatangaje ko amaze imyaka ibiri
akundana na Uwizeyimana Josiane, ndetse ko imyiteguro yo kurushinga yamaze
gutangira.
Yagize
ati: “Uyu ni umukunzi wanjye nkunda cyane. Imyiteguro yo kurushinga irahari
kandi si kure. Uko Imana izagenda idushoboza, ni ko tuzajya tugenda
tubamenyesha, inshuti n’abavandimwe, kugira ngo mudushyigikire kandi
mudusengere. Natwe twifuza gutera ikirenge mu cy’abantu batubanjirije bubatse
imiryango ikomeye kandi ihamye.”
Aya
makuru yashimishije abakunzi be benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwifuriza
ibyiza muri uru rugendo rushya rwo kubaka umuryango.
Ni
ubwa mbere 5K Etienne agaragaje mu ruhame umukunzi nyuma y’imyaka irenga
itandatu ari mu rugendo rwo gususurutsa abantu binyuze mu rwenya.
Uyu
musore aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s
Degree) muri Mount Kenya University.
Yasoje mu ishami rya Business and ICT, aho yari amaze imyaka itatu akurikirana amasomo ye. Mu gusoza, yamuritse umushinga yise "Player Injury and Medical Assistance Linkage -A Case Study of Rwanda Premier League", igamije gufasha mu gukurikirana amakuru ajyanye n’imvune z’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umunyarwenya 5K Etienne yatunguye benshi yerekana umukunzi we Uwizeyimana Josiane, bahamya ko urukundo nyarwo rwubakwa n’igihe, ukwizerana n’icyerekezo kimwe

Amafoto
yashyizwe hanze na 5K Etienne agaragaza ibyishimo by’umutima wuzuye urukundo
n’icyizere nyuma y’uko umukunzi we amwemereye kuzarushinga nawe

5K
Etienne yavuze ko yakunze uyu mukobwa byimazeyo, ibyatuma amusaba kunga ubumwe
nk’abakundanye
KANDA HANO UREBE FILIME NSHYA 5K ETIENNE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
