Nyuma y’igihe kirere
Rwaramba Grace ntacyo asangiza abamukurikira, abinyujije ku rukuta rwe rwa
Facebook yifurije iruhuko ridashira Lisa Marie Presley wabaye umugore wa
Michael Jackson hagati ya 1994 na 1996.
Rwaramba yagize ati: "Uruhukire mu mahoro mukundwa Lisa."
Uyu mubyeyi akaba yarakoreye Michael Jackson kugera yitabye Imana kuwa 25 Kamena 2009.
Mu mirimo yakoreye Michael
Jackson harimo kumubera Umunyamabanga anamufasha kurera abana be
bamukundaga by'akataraboneka.
Uyu akaba ari
Umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Burengerazuba bw’u Rwanda ariko akaba
yaraboneye izuba mu gihugu cya Uganda. Yahuye na Michael Jackson mu mwaka wa 1997.
Rwaramba yahujwe na
Michael Jackson na Deepak Chopra umuhinde wari inshuti magara y’uyu muhanzi.
Lisa wari umugore wa Michael Jackson yitabye Imana kuwa 12 Mutarama 2023 azize indwara y’umutima.
Rwaramba na Michael Jackson
Rwaramba yakoranye na MJ imyaka 17
Lisa Presley witabye Imana