Umunyarwandakazi wari Umunyamabanga wa Michael Jackson yashenguwe n'urupfu rw’umugore we

Imyidagaduro - 14/01/2023 8:35 PM
Share:
Umunyarwandakazi wari Umunyamabanga wa Michael Jackson yashenguwe n'urupfu rw’umugore we

Rwaramba Grace wabaye umukozi wa Michael Jackson mu gihe cy’imyaka 17, yashenguwe n’urupfu rw’uwabaye umugore w’uyu muhanzi witabye Imana.

Nyuma y’igihe kirere Rwaramba Grace ntacyo asangiza abamukurikira, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yifurije iruhuko ridashira Lisa Marie Presley wabaye umugore wa Michael Jackson hagati ya 1994 na 1996.

Rwaramba yagize ati: "Uruhukire mu mahoro mukundwa Lisa." 

Uyu mubyeyi akaba yarakoreye Michael Jackson kugera yitabye Imana kuwa 25 Kamena 2009.

Mu mirimo yakoreye Michael Jackson harimo kumubera Umunyamabanga anamufasha kurera abana be bamukundaga by'akataraboneka.

Uyu akaba ari Umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Burengerazuba bw’u Rwanda ariko akaba yaraboneye izuba mu gihugu cya Uganda. Yahuye na Michael Jackson mu mwaka wa 1997.

Rwaramba yahujwe na Michael Jackson na Deepak Chopra umuhinde wari inshuti magara y’uyu muhanzi.

Lisa wari umugore wa Michael Jackson yitabye Imana kuwa 12 Mutarama 2023 azize indwara y’umutima.

Rwaramba na Michael JacksonRwaramba yakoranye na MJ imyaka 17

Lisa Presley witabye Imana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...