Iyi kipe ifite icyicaro i Aigle mu Busuwisi, ikaba ari igice cy’ishuri rya UCiI rifasha kuzamura impano z’abakiri bato baturuka mu bihugu bitandukanye. WCC Team yashinzwe mu 2016, iza no guhabwa uburenganzira bwo gukina ku rwego rwa UCI Women’s Continental Team mu 2020.
Iyi kipe ifite intego yo gufasha abakobwa bafite impano kubona amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu myitozo no gusiganwa i Burayi.
Mu bakinnyi bagize iyi kipe muri uyu mwaka wa 2026, harimo abakobwa baturuka mu bihugu nka Afghanistan, Algeria, Benin, Chile, Colombia, Ethiopia, Mauritius, u Rwanda, Ukraine n’Ubusuwisi.
Aba bakinnyi baherutse gukorera imyitozo i Calpe muri Espagne mbere yo gusubira i Aigle aho bakomeje kwitegura amasiganwa atandukanye bazitabira muri uyu mwaka.
Iyi kipe iri gutozwa n’umutaliyani wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga, Valentina Scandolara, wigeze kwegukana ibikombe bitandukanye ku rwego rw’u Burayi anitwara neza mu marushanwa ya Shampiyona y’Isi.
Yavuze ko yishimiye cyane gukorana n’iyi kipe igizwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye. Yavuze ko aba bakinnyi bafite inyota yo kwiga no gutera imbere, ibintu abona nk’ingenzi mu rugendo rwo kugera ku rwego rwo hejuru.
Uretse kongerera aba bakinnyi imbaraga z’umubiri, uyu mutoza azabafasha no kunoza ubumenyi bw’ingenzi mu gusiganwa ku magare nko gusoma isiganwa, gukoresha amayeri, kumvikana mu ikipe no gufata imyanya myiza mu itsinda ry’abasiganwa.
Usibye Mwamikazi Jazilla w’imyaka 21 uri muri aba bakinnyi 10 abandi ni Yuldoz Hashimi, Nesrine Houili, Anna Kolyzhuk, Gabriela López Irreño, Lucie de Marigny-Lagesse, Florencia Monsálvez, Janice Stettler, Georgette Vignontodo na Serkalem Taye Watango.


Mwamikazi Jazilla yashyizwe mu bakinnyi 10 bazaba bagize ikipe y'abakobwa y'Ikigo cy'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi
