Umunyarwandakazi Grace Rwaramba ashobora kuba igisubizo ku makimbirane ari mu muryango wa Michael Jackson.

- 01/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwandakazi Grace Rwaramba ashobora kuba igisubizo ku makimbirane ari mu muryango wa Michael Jackson.

Umunyarwandakazi  Grace Rwaramba wari ushinzwe kurera abana b’umuhanzi Michael Jackson  yashyize agira icyo avuga ku mpungenge Jackson yari afite ku buzima bw’abana be mbere y’uko yitaba Imana. 

Mu kiganiro kirambuye Rwaramba yagiranye n’ikinyamakuru Radaronline yavuze ko mbere y’uko yitaba Imana, Michael Jackson yakoraga ibishoboka byose kugirango abana be batagerwaho n’amakimbirane yashoboraga kuvuka mu muryango we aramutse yitabye Imana. 

GRACE RWARAMBA

Nguwo umunyarwandakazi Grace Rwaramba, hano yari kumwe na Michael Jackson.

Rwaramba yagize ati:Jackson yarabitekerezaga ko abana be bashobora kugira ibibazo bikomeye bishingiye ku muryango dore ko bari abana b’umuntu uzwi kandi ufite amafaranga.Uburyo kurera aba bana byagombaga kugora nyirakuru ariwe nyina wa Jackson ndetse n’ukuntu abantu bari kubifata iyo abana be baramuka bafashwe nabi dore ko ari nako byaje kugenda Jackson amaze kwitaba Imana. Ibi byose nibyo Michael Jackson atifuzaga ko byabaho. 

Ibi bikaba bije bikurikiye amakimbirane akomeye yavutse hagati y’abavandimwe ba Jackson barimo Umuririmbyikazi  Janet Jackson n’abana be ubwo bashakaga kubirukana mu nzu ya nyirakuru ari nawe mwishingizi wabo aha bakaba barashakaga ko basanga nyirakuru mu mujyi wa Arizona aho yari mu kiruhuko.Aya makimbirane akaba yaraje gukizwa na polisi ndetse bigera no mu nkiko. 

Rwaramba akomeza avuga ko n’ubwo amahane akunda kuvuka muri uyu muryango akenshi aturuka ku mukobwa wa Jackson witwa Paris Jackson ariko akongeraho ko n’abavandimwe ba Jackson nabo batajya borohera aba bana kandi bagakwiye kubafata neza ku buryo bwose bushoboka nk’uko se yabyifuzaga mbere y’uko yitaba Imana.

Ibi Rwaramba yatangaje hamwe n'andi makuru ashobora gutanga biramutse bibaye ngombwa, bishobora kugira icyo bitanga mu ikemuka ry'ibibazo bikomeye uyu muryango urimo.

Tubabwire ko uyu Grace Rwaramba ufatwa nk’umwe mu bantu bazi amabanga menshi ya Michael Jackson ari umunyarwandakazi bakoranye  imyaka igera kuri 17 aho batangiye gukorana ari umunyamabanga we nyuma aza gushingwa kurera abana ba nyakwigendera mbere y’uko yamwirukanye mu mwaka w’2008 ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu . 

Tubamenyeshe kandi ko turi gushaka amakuru arambuye kuri uyu munyarwandakazi wamenyekanye cyane mu muryango w’umwami wa pop ku isi,Michael Jackson. Grace Rwaramba akaba akomoka mu cyahoze ari Kibungo/Rwanda.

Robert Musafiri.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...