Umunyarwandakazi Eliane Umuhire yashyizwe mu banyamuryango 640 ba ‘European Film Academy’

Cinema - 11/06/2026 8:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwandakazi Eliane Umuhire yashyizwe mu banyamuryango 640 ba ‘European Film Academy’

Umunyarwandakazi Eliane Umuhire, umaze imyaka myinshi yigaragaza muri sinema mpuzamahanga, yagaragaje ibyishimo n'ishimwe nyuma yo kwinjizwa mu banyamuryango bashya ba European Film Academy mu mwaka wa 2026.

Uyu mwaka, European Film Academy yakiriye abanyamuryango bashya 640 baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi, bituma umubare w'abagize iri huriro ugera ku banyamwuga ba sinema 5,700 bakomoka mu bihugu 60.

European Film Academy ni umwe mu miryango ikomeye muri sinema y'u Burayi, ihuza abakinnyi ba filime, abayobozi, abanditsi, abatunganya filime n'izindi nzobere zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry'uru ruganda.

Kwinjira muri uyu muryango bifatwa nk'icyubahiro gikomeye kuko ubunyamuryango buhabwa abantu bagaragaje ibikorwa bifatika kandi byamenyekanye mu rwego rwa sinema.

Mu banyamuryango bashya binjiye muri iri huriro harimo amazina azwi muri sinema mpuzamahanga arimo umunya-Norvège Joachim Trier, umwanditsi n'umuyobozi wa filime wamamaye cyane, umunya-Belgique Lukas Dhont, ndetse n'umwongereza Mark Cousins uzwi cyane mu gukora filime mbarankuru.

European Film Academy yatangaje ko abanyamuryango bashya bakiriwe uyu mwaka bagizwe na 51% by'abagore, 48% by'abagabo na 1% by'abiyumva mu cyiciro cya ‘non-binary’, ibintu bigaragaza uburyo uru rwego rugenda rwagura amahirwe ku banyamwuga batandukanye.

"Non-binary" ni ijambo rikoreshwa ku bantu batibona gusa nk'abagabo cyangwa abagore nk'uko bisanzwe bisobanurwa mu miterere y'igitsina n'uburinganire. Hari abiyumva hagati y'ibi byiciro byombi, cyangwa bakumva batabihuje na kimwe.

Nyuma yo kwakirwa muri iri huriro rikomeye, Eliane Umuhire yagaragaje amarangamutima ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagize ati: “Twishimire uru rugendo rushya rushimishije. Murakoze cyane European Film Academy.”

Kwinjira muri European Film Academy ni indi ntambwe ikomeye ku rugendo rwa Eliane Umuhire muri sinema mpuzamahanga, aho amaze kubaka izina rikomeye binyuze mu gukina filime zitandukanye zakunzwe ndetse zikanerekanwa mu maserukiramuco akomeye ku Isi.

Uyu mukinnyi wa filime akomeje kuba umwe mu Banyarwanda bakomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, by'umwihariko mu ruganda rwa sinema, aho ibikorwa bye bikomeje kumuhesha icyizere n'icyubahiro mu nzego zitandukanye z'uyu mwuga.


Eliane Umuhire wamamaye muri Djimon Hounsou wamamaye mu zirimo “Aquaman'', “Blood Diamond'', “A Quiet Placey” n’izindi yashyizwe mu banyamuryango 640 ba ‘European Film Academy’

Binyuze muri filime n’ibindi bikorwa, Eliane Umuhire yagiye atwara ibihembo bikomeye muri Sinema


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...