Mu minsi yashize Sunny yagaragaje amwe mu mafoto ye ari kumwe na bamwe mu bakinnyi b’ imena bagaragara muri filimi ya Hangover. Ibi byaje gutuma abantu batandukanye bibaza niba umunyarwandakazi yaba agiye kwandika amateka yo kugaragara muri filimi ikomeye nk’ iyi.
Sunny yishimira bikomeye kugirana ubucuti n'abakina filimi Hangover
Sunny yatangiye gutekereza uko yatangira gukina sinema cyane ko aba bakinnyi bo muri Hangover baubwiye ko afite iyo mpano kandi bazabimufashamo nk' inshuti ze
Mu kiganiro kirambuye uyu muhanzikazi uri kubarizwa muri Bangkok yagiranye n’ umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubyo yatugezagaho amashusho y’ indirimbo ye nshya yise ‘Akabizu’, Sunny yaboneyeho gutangaza ko atazagaragara muri iyi filimi nk’ umwe mu bakinnyi bayo.
Yagize ati: “ Ariya mafoto twayafowe turi mu birori byo kwishimira ko bari barangije gukina filimi. Turimo gusezeranaho, nanjye nari ndi muri nanjye nari mu itsinda rishinzwe gutunganya iriya filimi (Production Team), aho shootng yayo yaberaga muri Bangkong. Twifotozanyije rero nk’ inshuti zanjye kuko twamaranye igihe kinini dukorana bigeraho bose tuba inshuti, cyane ko twari ducumbitse muri hoteli imwe. Ntago bivuze ko nzagaragaramo nk’ umwe mu bakinnyi bayo."
Sunny akomeza atangaza ko yishimiye ubunararibonye yakuye muri iriya filimi ndetse n’ umubano mwiza yahakuye hagati ye n’ abakinnyi b’iriya filimi, kuburyo ubu nawe yatangiye gutekereza kuba yakwinjira mu gukina filimi.
Tugarutse ku ndirimbo ye yise ‘Akabizu’ Sunny atangaza ko ayishyize nka kimwe mu bikorwa yasezeranyije abafana be dore ko agifite ibindi byinshi abahishiye bitandukanye.
Amajwi y’ iyinndirimbo yakozwe na Producer Bob hanyuma amashusho yayo atunganyirizwa muri Incredible Pictures na Bagenzi Bernard umaze kugira izina rikomeye mu muziki nyarwanda cyane cyane mu gukora amashusho y’ indirimbo zitandukanye.
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRMBO ‘AKABIZU’ YA SUNNY
Â
Alphonse M.PENDA