Umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne

Imikino - 26/06/2026 8:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne

Umukinnyi ukomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda, Aaron Murenzi, yasinyiye ikipe ya Levante UD yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Levante UD, iyi kipe yatangaje ko yamaze kumvikana na Murenzi kugira ngo yongere imbaraga mu ikipe yayo ya kabiri, Atlético Levante UD, izakina umwaka w’imikino utaha.

Aaron Murenzi wavukiye mu Bubiligi mu mwaka wa 2008, afite inkomoko mu Rwanda kuko ababyeyi be bombi ari Abanyarwanda, nubwo afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga asatira izamu azwiho ubuhanga bwo guhuza umukino no gutanga imipira ivamo amahirwe yo gutsinda.

Nubwo akiri muto, Murenzi amaze kunyura mu mashuri abiri akomeye cyane yo gutoza umupira w’amaguru mu Bubiligi, aho yatangiriye muri RSC Anderlecht mbere yo gukomereza muri KRC Genk, imwe mu makipe azwiho kuzamura impano z’abakinnyi bato.

Yakiniye amakipe y’abato y’u Bubiligi gusa biracyashoboka ko yanakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Usibye kuba ababyeyi be ari Abanyarwanda kandi ni mwishywa wa Ndayishimiye Mike Trésor wifuzwa n'Amavubi’ na Ndayishimiye Karl Matteo wahamagawe rimwe mu Mavubi.

Umukinnyi ukomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda, Aaron Murenzi, yasinyiye ikipe ya Levante UD yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...