Umunyarwanda Mugisha Bonheur uzahurira mu kibuga na Cristiano ntabwo ajya abitekerezaho cyane-VIDEO

Imikino - 23/09/2026 10:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwanda Mugisha Bonheur uzahurira mu kibuga na Cristiano ntabwo ajya abitekerezaho cyane-VIDEO

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", Mugisha Bonheur uzahurira na Cristiano mu kibuga muri shampiyona ya Arabia Saudite ntabwo ajya abitekerezaho cyane.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi yerekeje muri Al-Hazem Saudi Club yo muri Saudi Pro League ikinamo abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo avuye muri Al Masyr yo mu Misiri.

Mugisha Bonheur yavuze ko kuba akina muri shampiyona irimo abakinnyi bakomeye yakuze areba nka Ronaldo bityo bakaba bahurira mu kibuga atajya abitekerezaho cyane.

Aati: ”Akenshi nta nubwo mba mbitekereza cyane, mbitekereza umukino warangiye nkasubira inyuma nkareba ko uyu mukinnyi namubonaga nanjye ubwanjye noneho nkisuzuma uko nitwaye bikantera imbaraga bikanyereka urwego ndiho kugira ngo nkomeze kuba ndi hejuru”.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira yavuze ko nta kindi kintu kidasanzwe aba azanye mu ikipe y’igihugu gusa ko hari ubunararibonye amaze kugira.

Ati: ”Mu ikipe y’igihugu nta kindi wenda mba nzanye wenda ubungubu maze kugira ubunararibonye bucye ariko uko biri wenda ubungubu urwego ndiho iyo ubwo bunararibonye bwanjye mbuzanye n’abandi tugahuriza hamwe biradufasha cyane kuko mbere wasangaga tudafite abakinnyi bakina ku rwego rwo hejuru muri shampiyona zigiye zikomeye ariko ubungubu tumaze kuba benshi”.

Yavuze ko iki ari cyo gihe cya nyacyo cyo kugira ngo Amavubi asubire mu gikombe cya Afurika bijyanye n’abakinnyi bahari. Yatangaje ibi mbere y’uko Amavubi akina na Liberia mu mukino utangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2026.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...