Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi yerekeje
muri Al-Hazem Saudi Club yo muri Saudi Pro League ikinamo abakinnyi bakomeye
nka Cristiano Ronaldo avuye muri Al Masyr yo mu Misiri.
Mugisha Bonheur yavuze ko kuba akina muri shampiyona
irimo abakinnyi bakomeye yakuze areba nka Ronaldo bityo bakaba bahurira mu
kibuga atajya abitekerezaho cyane.
Aati: ”Akenshi nta nubwo mba mbitekereza cyane, mbitekereza umukino warangiye nkasubira inyuma nkareba ko uyu mukinnyi
namubonaga nanjye ubwanjye noneho nkisuzuma
uko nitwaye bikantera imbaraga bikanyereka urwego ndiho kugira ngo nkomeze kuba
ndi hejuru”.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira yavuze ko
nta kindi kintu kidasanzwe aba azanye mu ikipe y’igihugu gusa ko hari
ubunararibonye amaze kugira.
Ati: ”Mu ikipe y’igihugu nta kindi wenda mba nzanye wenda ubungubu maze kugira
ubunararibonye bucye ariko uko biri wenda ubungubu urwego ndiho iyo ubwo
bunararibonye bwanjye mbuzanye n’abandi tugahuriza hamwe biradufasha cyane
kuko mbere wasangaga tudafite abakinnyi bakina ku rwego rwo hejuru muri
shampiyona zigiye zikomeye ariko ubungubu tumaze kuba benshi”.
Yavuze ko iki ari cyo gihe cya nyacyo cyo kugira ngo
Amavubi asubire mu gikombe cya Afurika bijyanye n’abakinnyi bahari. Yatangaje ibi mbere y’uko Amavubi akina
na Liberia mu mukino utangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika
cya 2026.
