Umunyamujyi abaho ukwe! Imyambaro 10 ikunzwe n’urubyiruko rw’i Kigali-AMAFOTO

Imyidagaduro - 25/05/2022 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyamujyi abaho ukwe! Imyambaro 10 ikunzwe n’urubyiruko rw’i Kigali-AMAFOTO

Urubyiruko aho ruva rukagera rwita ku myambarire kandi usanga buri wese yifuza kwambara ibigezweho kuko imideri imaze gutera imbere mu Rwanda. Usanga kandi urubyiruko ruri ku mubare munini mu bagize imideri cyangwa se abayikurikirana.

Kubera ukuntu urubyiruko ari rwo dusanga mu mideri cyane, tugiye kureba imwe mu myenda urubyiruko ruri gukunda kwambara bityo nawe rubyiruko wifuza kuba wakwambara nk’abandi ubashe kumenya ibigezweho.

Duhere ku bakobwa uretse ko hari ibyo turi busange bose bahuriiyeho

1.       Amapantaro arekuye

Aya mapantaro yambarwa na bose yaba abakobwa n’abahungu aba aria amapantaro arekuye bita ‘Baggy pants’ mu ndimi z’amahanga. Aya mapantaro ni amwe mu myenda ya kera iri kugenda igaruka kandi akunzwe cyane.


2.       Imipira minini

Iyi nayo yambarwa n’ahungu n’abakobwa ikaba ari imipira igezweho minini usanga abenshi bari gukunda kwambara cyane imipira minini ibarekuye ‘Oversized t-shirts’, ikaba ikunze kwambarwa ku mapantaro cyangwa se ku ma kabutura.


3.       Amakanzu y’amashati

Aba ari amashati ariko maremare ameze nk'amakanzu, akaba akunze kwambarwa n’abakobwa cyane urubyiruko


4.       Bodysuit

Aba ari agapira ariko gafashe hagati y’amaguru. Utu dupira turakunzwe cyane muri iyi minsi kandi dukunze kubera utwambaye cyane ko dutanga amahoro.


5.       Inkweto zifunze

Urubyiruko ntabwo ruri gukunda inkweto ndende ahubwo inkweto zifunze ni zo ziri gukundwa cyane ‘Sneakers’ ni ko bazita mu ndimi z’amahanga. Izi nkweto zifite ubwoko bwinshi ntabwo ariko zose zikunzwe. Zimwe mu zikunzwe harimo ‘Jordan 1, canvas, air force’ nizindi nyinshi.


Ku ruhande rw’abahungu naho turahasanga imyenda n’inkweto bitandukanye ariko akenshi usanga abahungu bita ku nkweto kurusha imyenda

1.       T-shirts

Usanga abahungu badakunze kwambara ibintu bikabije ariko muri iki gihe abenshi bari gukunda kwambara udupira dusanzwe bakatwambara ku mapantaro.


2.       Jordan 

Izi nkweto zikunzwe cyane n’urubyiruko ziri kwambarwa cyane. Nk'uko twabivuze haruguru abahungu ntabwo bakunze kwita ku bintu by’imyambaro nk'uko bita ku nkweto.


3.       Amakabutura

Cyane cyane kuko turi kugana mu bihe by’izuba urasanga abenshi bari kwambara amakabutura cyane kandi hari amakabutura bari gukunda cyane.


4.       Amashati

Abahungu bari gukunda kwambara amashati ariko bakayambara mu buryo butandukanye, hari ushyiramo agapira imbere ubundi ishati akayifungura, hari n’uyambara ibyo bita ‘classic’ akayifunga neza agashiraho ipantaro.



Iyo niyo myenda iri gukundwa kwambarwa n'urubyiruko muri iyi minsi niba nawe uri urubyiruko ukaba ushaka kwambara bigezweho warebera kuri izi ngero twerkanye 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...