Itangazo ryasohowe n’inzu
ye y’imideli kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri, rivuga ko Armani “yitabye Imana mu mahoro, ari kumwe n’abo
yakundaga”. Ryakomeje rivuga ko “ Armani yakomeje
gukora kugeza ku munsi wa nyuma, yitangira kompanyi ye, ibikorwa by'imideli
ndetse n’imishinga myinshi yari akirimo gukora.”
Umuryango n’abakozi ba
Armani batangaje bati: “Mu ruganda rwe
twese twahoranaga nk’umuryango. Uyu munsi, dufite agahinda kenshi tubuze
uwashinze akanarera uyu muryango abinyujije mu ntego, urukundo n’ubwitange.
Ariko mu muco yadusigiye, abakozi ndetse n’umuryango we twiyemeje gukomeza
gusigasira ibyo yubatse, tukabikomeza mu izina rye, twubaha, dufite inshingano
kandi dukomeje urukundo.”
Amakuru y’urupfu rwe aje
nyuma y’igihe yari amaze atitabira ibikorwa bikomeye by’inzu ye y’imideli. Mu
kwezi kwa Kamena, ntiyitabiriye imyiyereko y’abagabo yabereye i Milan ku nshuro
ya mbere mu myaka 50. Ariko ngo yari akurikiranye imyiyereko biciye kuri
murandasi mu gihe yari arimo gukira indwara itigeze isobanurwa.
Armani yavukiye i Piacenza mu Butaliyani ku wa 11
Nyakanga 1934, kuri Maria Raimondi na Ugo Armani. Yize ubuvuzi
imyaka itatu muri kaminuza mbere yo kubihagarika akajya gukora igisirikare
cy’imyaka ibiri. Nyuma yaho, yatangiye akazi ko gutunganya amadirishya i Milan, aza kugera ku rwego rwo kuba umucuruzi w’imyenda, mbere yo kwinjira mu
guhanga imyambaro mu myaka ya 1960, akorana na Nino Cerruti.
Mu 1975, afatanyije na
Sergio Galeotti (wari inshuti ye mu bucuruzi no mu rukundo), yashinze inzu ye
bwite y’imideli. Bidatinze, yabonye intsinzi ikomeye kubera uburyo yahinduye
imyenda y’abagabo ayikora mu buryo butuje kandi butabangamiye umubiri,
igaragara nk’aho ituje kandi yoroheje.
Mu myaka ya 1980, Armani suits yabaye ikimenyetso cy’ububasha
ku bacuruzi b’Abanyamerika, ahanini kubera uburyo iyi mideli yinjiye mu muco wo
kwidagadura. Richard Gere yambaye Armani mu filime American Gigolo yo mu 1980, bituma izina Armani rikomera muri
Amerika. Na filime Miami Vice
yatumye isura y’imyambaro ya Armani iba umuco mu myambarire
y’Abanyamerika.
Armani yahise anatsinda mu ruganda rwa Hollywood, aho ibyamamare nka Julia Roberts, Rihanna, Cate
Blanchett, Anne Hathaway ndetse na Lady Gaga bambaraga imyenda ye. Lady Gaga
yanashimagije Armani ubwo yamwambikaga imyambaro yose y’umwihariko mu birori
bya Grammy Awards byo mu 2010,
amwita “umunyabugeni w’ikirenga mu
myambaro.”
Abandi banyacyubahiro
barimo Princess Charlene w’i Monaco ndetse na Katie Holmes, bambaye amakanzu
y’ubukwe yakozwe na Armani ku munsi wabo udasanzwe.
Mu buzima bwe, Armani
yahoranaga imyumvire yo kudakururwa n’ibigezweho by’igihe gito, ahubwo
agaharanira gukora imyambaro ihoraho kandi ifite agaciro mu buzima bwa buri
munsi. Yigeze kuvuga ati: “Sintezwa
imbere n’ibigezweho gusa. Mfite icyerekezo cyanjye kandi sinatinya kujya mu
murongo utandukanye n’abandi. Ibyo nibyo byatumye nkomeza kuba hano imyaka
isaga 40.”
Armani yagaragazaga ko
intsinzi ye yatewe ahanini n’imyitwarire no kwitanga, aho yigeze gutangaza ati:
“80% by’ibyo nkora ni ikinyabupfura, 20%
ni ubuhanzi.”
Umunyamideli w'ikirangirire mu Butaliyani, Giorgio Armani yitabye Imana ku myaka 91 y'amavuko