Uyu
mukobwa uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga kubera ‘Content’ zigezweho
akoresha ikoranabuhanga rya AI, aho akunze kugaragara ahetse abantu cyangwa
abateruye mu buryo butangaje, afite amateka y’urugendo rurerure rwamugejeje mu
mwuga wo kuvanga imiziki.
Uyu
munsi benshi bamumenya nka Dj Pinky, ariko mbere yaho yari umwe mu bakobwa
bakoraga imideli ndetse yanahatanye mu irushanwa rya Rwanda Global Top Model.
Yakoraga
kandi akazi ko kwakira abantu mu tubari no mu birori bitandukanye nka ‘Hosting’,
ibintu byamuhaga amahirwe yo guhura n’abantu benshi no kwinjira mu buzima
bw’imyidagaduro hakiri kare.
Nubwo
yari ari muri ibyo byose, umutima we wari ufite indi ntego.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Pinky yavuze ko kuva akiri muto yakundaga
umuziki n’ibijyanye no kuvanga imiziki, gusa icyo gihe ntiyari azi neza ko
bishobora kuzamubera umwuga.
Ati: “Nkiri umwana narabikundaga ariko ntabwo nari mbizi ko ari byo nzaba.”
Ni
amagambo yumvikanamo umuntu wakuranye impano iri imbere muri we, ariko igihe
cyo kuyimenya kikazaza nyuma.
Kimwe
n’urubyiruko rwinshi, Pinky yakuriye mu muryango wari ufite inzozi zikomeye ku
hazaza he.
Se
yifuzaga ko yaba umunyamategeko, mu gihe nyina yamwifuzagaho kuzaba umuganga,
cyane cyane kubera amanota meza yagiraga mu mibare n’ubugenge.
Ariko
uko imyaka yagiye ishira, ni ko yatangiye kwisobanukirwa kurushaho.
Ati: “Papa wanjye yashakaga ko nzaba umunyamategeko, Mama wanjye yashakaga ko nzaba
umuganga. Ariko ngiye gusaba ibyo nziga, nabwiye Papa nti ibintu ushaka ko
nzaba biragoye.”
Aha
ni ho ubuzima bwe bwatangiye gufata indi ntera. Ntabwo yahisemo guhatiriza
umutima we gukora ibyo abandi bashakaga, ahubwo yatangiye gutekereza ku
cyamushimisha kurushaho.
Mu
rwego rwo gushaka inzira itamuvuna cyane ariko yamufasha gukora ibyo akunda,
yabanje gutekereza kwiga ibijyanye n’ubukerarugendo. Icyakora na bwo ntiyigeze
yumva bihuye neza n’ibyo umutima we ushaka.
Nyuma
yo gusoza amashuri yisumbuye, yasanze igihe kigeze ngo afate umwanzuro ushobora
guhindura ubuzima bwe.
Ni
icyemezo cyashoboraga gufatwa nk’igikomeye ku mukobwa wari umaze kunyura mu myuga
itandukanye, ariko kuri we cyabaye intangiriro y’ubuzima bushya.
Mu
gihe benshi bakibaza niba abakobwa bashobora kwitwara neza ku rubyiniro bavanga
imiziki, Pinky yahisemo kujya imbere y’imbaga, afata ‘headphones’, yinjira mu
mwuga, atangira urugendo rushya.
Uyu
munsi, amaze umwaka umwe ari Dj. Ntabwo ari urugendo rworoshye, ariko ni
urugendo agaragaramo icyizere cy’umuntu uri gukora ibyo akunda.
Kwamamaza
ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga nabyo byabaye kimwe mu byamufashije
kwigaragaza. Usibye kuvanga imiziki, Pinky akunze gukora ‘Content’
zitandukanye, harimo izijyanye n’imirire ndetse n’izishingiye ku ikoranabuhanga
rya AI zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Ni
ibintu byatumye izina rye rikomeza kuzamuka mu buryo bwihuse, cyane cyane mu rubyiruko
rukoresha cyane TikTok na Instagram.
Inkuru
ya Dj Pinky ni imwe mu zigaragaza uburyo umuntu ashobora kunyura mu nzira
nyinshi zitandukanye mbere yo kubona icyo yita gukora.
Yabaye
umunyamideli, akora ‘Hosting’, yinjira mu gukora ‘Content’, ariko umutima we
uza kurangamira ku kuvanga imiziki.
Hari
aho ubuzima bumugeza akumva ibyo abandi bamwifuzaho bidahuye n’ibyo we ashaka
kuba byo. Aho guceceka cyangwa kugendera ku byifuzo by’abandi gusa, yahisemo
gutega amatwi umutima we.
Kuri
benshi bamukurikira uyu munsi, Dj Pinky ashobora kuba ari umukobwa ugezweho ku
mbuga nkoranyambaga.
Ariko inyuma y’ayo mashusho n’amafoto, harimo umukobwa wakoze urugendo rwo kwimenya, gufata ibyemezo bikomeye no gukurikira inzozi ze kugeza zibaye impamo.

Papa
yashakaga ko aba umunyamategeko, Mama weifuza ko yaba umuganga; ariko Gloria
Bobette Gahigana yahisemo gukurikira inzozi ze zo kuvanga imiziki, ubu akaba
amaze umwaka umwe akora nka Dj Pinky

Yabanje
gukora imideli, Hosting no gukora Content ku mbuga nkoranyambaga, mbere yo
gufata umwanzuro wo kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki uri kumugira umwe mu
bakobwa bagezweho muri entertainment nyarwanda
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DJ PINKY
