Ashley
Robinson wari ufite imyaka 31 y’amavuko, yitabye Imana muri Mata 2026, nyuma
y’ibyabereye muri hoteli ya Zuri Hotel iherereye muri Zanzibar, aho yari yagiye
kuruhukira ari kumwe n’umukunzi we Joseph McCann.
Urupfu
rwe rwabaye inkuru yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru
bitandukanye, aho hari hamaze iminsi havugwa amakuru anyuranye ku cyaba
cyaramuhitanye.
Mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, Zuberi Chembera, Umuyobozi
Wungirije w’Ishami rishinzwe Ubugenzacyaha muri Zanzibar, yavuze ko ibimenyetso
byose byakusanyijwe n’abashinzwe iperereza byagaragaje ko Robinson yiyahuye
kandi ko nta wundi muntu wagize uruhare mu rupfu rwe.
Yagize
ati: “Twifashishije ubuhamya bwatanzwe, isesengura ryakozwe kuri telefone
n’ibindi bikoresho by’itumanaho bya nyakwigendera ndetse n’iby’umukunzi we biteguraga
kurushinga, twasanze yari amaze igihe afite ibibazo by’ihungabana ryo mu
mutwe.”
Yakomeje
avuga ko ubutumwa bugufi n’ibiganiro byari hagati ya Robinson n’abo yari hafi,
byagaragazaga ko yakundaga kugaragaza ko afite ibibazo bikomeye byamuremereraga
mu buzima bwa buri munsi.
Iperereza
ryakozwe ryasohotse nyuma y’amezi abaturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga
bibaza icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa wari uzwi cyane ku mbuga
za internet.
Mu
makuru ya mbere yari yatangajwe na Polisi, havuzwe ko Robinson yiyahuye nyuma
y’amakimbirane yari amaze kuba hagati ye n’umukunzi we Joseph McCann w’imyaka
45.
Polisi
yavuze ko ku wa 8 Mata 2026 ahagana saa mbili n’iminota 55 z’ijoro, umwe mu
bakozi ba hoteli wari mu kazi ko kugenzura ibyumba yageze ku cyumba cyari
gifite nimero 25, asanga urugi rufunze ndetse n’imbere mu cyumba harimo umwijima
udasanzwe.
Nyuma
y’icyo gikorwa, Robinson yahise ajyanwa kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana ku
wa 9 Mata 2026 avurirwa mu Bitaro bya Ampola Hospital biherereye mu Karere ka
Urban West muri Zanzibar.
Kugeza
ubu, yaba umuryango wa Robinson cyangwa Joseph McCann wari waramwambitse impeta
y’urukundo, ntibaragira icyo batangaza ku myanzuro y’iperereza yashyizwe
ahagaragara na Polisi.
Ashley
Robinson na Joseph McCann bari bageze muri Tanzania mu rugendo rw’ikiruhuko
rwari rugamije no kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Robinson yabaye ku wa 5 Mata
2026. Kuri uwo munsi ni na bwo McCann yari yamwambitse impeta amusaba ko
bazabana nk’umugabo n’umugore.
Icyakora,
ibyishimo byabo ntibyatinze kuko nyuma y’iminsi ine gusa uwo mukobwa yahise
yitaba Imana, ibintu byasize benshi mu bamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga
batunguwe kandi bafite ibibazo byinshi ku rupfu rwe.

Polisi
ya Zanzibar yavuze ko umunyamideli Ashley Robinson yiyahuye nyuma yo guhangana
n’ibibazo byo mu mutwe
