Uyu mugore witwa Yirsi Esperanza Machado Rivera, yafashwe n’abashinzwe umutekano akekwaho ibyaha birimo kwinjira mu nzu y’undi muntu ku gahato, kumukubita no kumumenaho amazirantoki.
Polisi ivuga ko Rivera yashinjaga uyu muturanyi we kugirana umubano wihariye n’umugabo we no kumuca inyuma.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba, mu gace gatuwe n’amazu akodeshwa hafi ya Miami Gardens muri Florida.
Raporo ya polisi ivuga ko Rivera yagiye ku muryango w’umuturanyi we akomanga cyane. Uwo muturanyi amaze gukingura, Rivera yamusamiye hejuru amushinja kugirana umubano wihariye n’umugabo we.
Polisi ivuga ko Rivera atategereje igisubizo, ahubwo yinjiriye mu nzu ku gahato, asunika uwo muturanyi, nyuma amumenaho indobo yuzuye amazirantoki. Nyuma y’ibi bikorwa, Rivera yahise ava aho hantu, arigendera.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Star ivuga ko umwe mu batangabuhamya yabwiye polisi ko mbere y’icyo gikorwa Rivera yari yafashe indobo ayuzuza amazirantoki, abwira abaturanyi ko yari agiye kuyamena kuri uwo mugore.
Icyakora Rivera we yahakanye ibyo ashinjwa. Yabwiye abapolisi ko iyo ndobo yari asanzwe ayikoresha nk’ubwiherero kubera ko ubwiherero bwe bwari bwarangiritse. Yavuze kandi ko atinjiye mu nzu y’umuturanyi we kandi ko atamumennyeho uwo mwanda.
Rivera yagejejwe imbere y’urukiko, aho umucamanza Mindy Glazer yavuze ko urwo rubanza rudasanzwe, kuko ukekwaho icyaha yashinjaga umuturanyi we kugirana umubano n’umugabo we, bikarangira yinjiye mu nzu ye ku gahato ndetse akamumenaho indobo y’umwanda.
Rivera akaba agikomeje gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi mu gihe ategereje itariki azaburanishirizwaho.
