Uyu mugabo yashinjwaga gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu gukora indirimbo ibihumbi n’ibihumbi, hanyuma agashyiraho uburyo bwo kuzumva inshuro nyinshi ku mbuga zicururizwaho umuziki, agamije kubona amafaranga aturutse ku burenganzira bw’abahanzi.
Amakuru yatangajwe avuga ko Smith yakoreshaga konti zibarirwa mu bihumbi 10,000 zigenzurwa na porogaramu za mudasobwa zizwi nka bots, kugira ngo indirimbo ze zikomeze kumvwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Binyuze muri ubwo buryo, bivugwa ko yabashije kwinjiza amafaranga arenga miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika ($8 million) aturutse ku nyungu z’umuziki, nubwo uburyo yakoresheje bwari bugamije gushuka urwego rugena uko ayo mafaranga asaranganywa.
Iki gihano cyatanzwe nyuma y’uko Smith yemeye icyaha kimwe kijyanye n’umugambi wo gukora uburiganya hakoreshejwe uburyo bw’itumanaho n’ikoranabuhanga (conspiracy to commit wire fraud).
Iyi dosiye yagarutsweho cyane kubera uburyo ihuza ikoranabuhanga rya AI, urwego rw’umuziki n’uburiganya bukorerwa ku mbuga zicururizwaho ibihangano.
Raporo iyi nkuru ishingiyeho ivuga ko ari imwe mu manza za mbere z’inshinjabyaha zijyanye n’uburiganya bwo kongera umubare w’abumvise indirimbo zakozwe na AI.
Iyi dosiye yongeye kugaragaza ko nubwo ubwenge buhangano bukomeje gufasha abantu gukora ibihangano bishya no kwinjira mu ruganda rw’umuziki, bushobora no gukoreshwa mu bikorwa by’uburiganya iyo abantu babukoresheje mu gushaka inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
