Nk’uko New York Post ibitangaza, Farthing yafashwe mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, nyuma y’uko umuntu ahamagaye inzego z’umutekano avuga ko yabonye imodoka ya Ford Mustang y’umweru ihagaze hagati mu muhanda mu Mujyi wa Georgetown.
Iyo modoka yaje kujya guhagarara muri parikingi ya Walmart. Abapolisi bahageze basanze Farthing aryamye imbere mu modoka yari ikiri gukora, akaba yari wenyine. Byasabye abapolisi gukomanga inshuro nyinshi ku idirishya kugira ngo bamukangure.
Raporo y’umupolisi yamufashe ivuga ko Farthing yari afite ibimenyetso by’uko yanyweye ibisindisha. Harimo kunuka inzoga n’urumogi, amaso atukura kandi atemba amarira, kuvuga amagambo adasobanutse ndetse no kugira ikibazo cyo guhagarara neza.
Farthing yabwiye abapolisi ko umugore ari we wari wamujyanye muri iyo parikingi, hanyuma akamusiga aho. Icyakora, amashusho yo kuri camera z’umutekano yagaragaje ko nta muntu wigeze ava muri iyo modoka nyuma yo kuyihagarikamo.
Yahise atabwa muri yombi akekwaho ubusinzi bwo ku karubanda, ajyanwa muri gereza ya Scott County. Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburanishwe kuri icyo cyaha.
Iyi si inshuro ya mbere Farthing agirana ibibazo n’amategeko kuva atsindira amafaranga menshi. Mu mpera za Nyakanga 2026, yashinjwe ihohotera ryo mu rugo, aho bivugwa ko yagerageje kuniga umugore iwe mu rugo muri Scott County nyuma y’urugendo rwo mu bwato.
Nanone afite urubanza rw’umwaka ushize rw’impanuka yo kugonga indi modoka agahita ahunga. Muri Gashyantare 2026, yari yarafashwe ashinjwa gutera ubwoba umuntu wagombaga gutanga ubuhamya mu rubanza.
Muri Mata 2025, hashize iminsi mike atsindiye jackpot, Farthing yari yarafashwe muri Florida ashinjwa gukubita umupolisi, aho bivugwa ko yamukubise ikirenge mu mutwe.
Farthing yatsindiye miliyoni 167.3 z’amadolari nyuma yo kugura itike ya Powerball y’amadolari 2 ahitwa Clark’s Pump N Shop i Georgetown.
