Umunyamakuru wagaragaye mu mashusho asunikwa n'umurinzi wa Kizz Daniel yasabye imbabazi

Imyidagaduro - 05/10/2026 12:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunyamakuru wagaragaye mu mashusho asunikwa n'umurinzi wa Kizz Daniel yasabye imbabazi

Umunyamakuru w’imyidagaduro witwa Advee yasabye imbabazi umuhanzi Kizz Daniel nyuma y’amashusho amugaragaza agirana ikibazo n’abashinzwe umutekano b’uyu muhanzi akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Muri aya mashusho, uyu munyamakuru yashakaga kwegera Kizz Daniel, maze umwe mu bashinzwe umutekano we, aramusunika, yitura hasi, bituma abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

Aya mashusho yakwirakwiye cyane kuri X na Instagram kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026, agaragaza ibyakurikiye igitaramo cya Supremacy Concert, aho Kizz Daniel yari amaze kuririmba.

Mu mashusho hagaragara Kizz Daniel ava ku rubyiniro, aho yari amaze gukorera igitaramo, maze Advee agerageza kumwegera kugira ngo amubaze ibibazo.

Abashinzwe umutekano b’uyu muhanzi bahise bashaka kumubuza gukomeza kumukurikira no kumwegera. Uyu munyamakuru ariko yakomeje kwegera Kizz Daniel, kugeza ubwo umwe mu barinzi yamusunitse maze akagwa hasi.

Nyuma y’icyo kibazo, Advee yashyize amashusho y’ibyabaye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko mikoro ye yangiritse muri iyo nkundura ye n’abashinzwe umutekano.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Nigeria, Legit.ng, nyuma uyu munyamakuru yaje gutangaza ubutumwa busaba imbabazi kuri Kizz Daniel, ibintu byatumye iki kibazo gikomeza kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abanya-Nigeria benshi bagize icyo bavuga kuri iyi videwo, aho bamwe banenze imyitwarire y’uyu munyamakuru, bavuga ko yagombaga kubahiriza amabwiriza y’abashinzwe umutekano no gusubira inyuma igihe bamubuzaga gukomeza kwegeraKizz Daniel.

Bamwe mu bagize icyo bavuga bakoresheje imvugo “You go explain tire”, imvugo ikunzwe ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria ikoreshwa mu buryo bwo gusaba umuntu gutanga ibisobanuro birambuye ku byo yakoze.

Ku rundi ruhande, amashusho yakomeje gukwirakwira, atuma abantu batandukanye bagaruka ku kibazo cy’imipaka abashinzwe umutekano b’abahanzi bagomba gushyiraho ndetse n’uburyo abanyamakuru bakora ibijyanye no gushaka ibiganiro n’abahanzi nyuma y’ibitaramo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...