Uyu
muhango witabiriwe n’inshuti, abavandimwe n’abandi batandukanye babifurije
ibyiza, wabimburiwe n’igikorwa cyo gusaba no gukwa cyabereye i Kinyinya mu
Mujyi wa Kigali.
Nyuma
yaho, Aimée Beauté Mushashi na Francis Nyamaswa bakomereje umuhango wo
gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration
Church ruherereye i Masoro, aho bemereye Imana n’abari bitabiriye ubukwe bwabo
ko bazabana akaramata.
Ku
mugoroba w’uwo munsi, abatumirwa bakomeje kwifatanya n’uyu muryango mushya mu
birori byo kwakira abatumiwe, bibera i Kinyinya muri Meze Park.
Aimée
Beauté Mushashi asanzwe azwi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu
banyamakuru basoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, aho amaze kumenyekana mu
banyamakuru b’abagore bafite ubunararibonye mu gutambutsa amakuru kuri iyi
televiziyo. Yanakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Radio/Tv1.
Imiryango
y’aba bombi, inshuti n’ababakurikira mu kazi babifurije urugo ruhire, basabwa
gukomeza kubaka urugo rushingiye ku rukundo, kubahana no gushyigikirana mu
buzima bwabo bwa buri munsi.

Aimée Beauté Mushashi usoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda yasabwe anakobwa na Francis Nyamaswa mu bukwe bwabaye kuri uyu wa 14 Werurwe 2026

Aimée Beauté Mushashi na Francis Nyamaswa biyemeje kubana akaramata mu muhango witabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo

Ubukwe bwa Aimée Beauté Mushashi na Francis Nyamaswa bwabereye mu Mujyi wa Kigali, buherekezwa n’imihango irimo gusaba no gukwa, gusezerana no kwakira abatumiwe

Ku wa 5 Werurwe 2026, ni bwo Mushashi n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda





