Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye ku murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Witabiriwe n’abantu banyuranye ariko barimo n’abanyamakuru bagenzi ba Claude Kwizigira ukorera Radio na televiziyo by’u Rwanda. Kwizigira Jean Claude usanzwe ari umunyamakuru w’imikino akaba n’umusesenguzi kuri RBA azakora ubukwe n’uwo yihebeye Umubyeyi Clarisse kuwa 21 Nyakanga 2018. Aba bombi bagiye guhamya isezerano ryabo nyuma y’urugendo rw’ubushuti n’urukundo ruhamye rumaze imyaka 15.
Impapuro z’ubutumire ‘invitations’ mu bukwe bwa Kwizigira Claude na Umubyeyi Clarisse zigaragaza ko, Gusaba no Gukwa bizaba tariki ya 21 Nyakanga 2018 kuri Romantic Garden iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Gusezerana Imbere y’Imana byo bizabera mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu. Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa muri Romantic Gardern ku Gisozi, ni ku muhanda KG 14 ave.
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO ABA BOMBI BASEZERANAGA



Byari ibyishimo ubwo bumvaga inyigisho za nyuma
Abanyamakuru ba RBA bari baje kumushyigikira
Bwari bwatashywe


Claude Kwizigira akaba arabirahiriye
Umubyeyi Clarisse nawe arahiriye kubana na Kwizigira Claude
Nyuma yo kubirahirira baranabisinyira
Mahoro Nasri ukorera Flash Fm nawe yari yaje kwiga ibibera muri uyu muhango

Ariane Uwamahoro nawe yababajije iby'uyu munsi
Umubyeyi Clarisse yasutse amarira



Byari ibyishimo nyuma y'imyaka 15 bakundana
AMAFOTO: CYIZA Emmanuel -Inyarwanda.com
