Mu bitari bya Polyclinique Medico Socialeho bakunze kwita kwa Habyarimana ni ho uyu muryango wibarukiye imfura yabo y'umuhungu. Inyarwanda tukimara kumenya iyi nkuru nziza, twaganiriye na Jules Karangwa adutangariza ko yishimiye cyane kwibaruka imfura. Yagize ati:
Nk'undi mubyeyi wese biba ari ibyishimo bivanze n'umunezero. Uba wumva hari ikintu cyaguhindutsemo, ndi kumureba nkumva bwakwira bugacya nkimwitegereza. Mbega ni umunezero gusa gusa.

Ibyishimo mu maso y'aba bombi ku bw'imfura yabo bibarutse

Amwe mu magambo ari ku mbuga nkoranyamabaga za Jules Karangwa
Jussi Owen Karangwa ni yo mazina uyu munyamakuru Jules karangwa yise uyu musore we w'imfura, yakomeje adusobanurira ubusobanuro bw'aya amazina. Yagize ati: "Jussi" ni izina rikomoka ku baheburayo rivuga Impano y'Imana. "Owen" bisobanuye indwanyi ikiri ntoya.

Nyina wa Jules Karangwa yabaye uwa 1 mu kwakira uyu mwuzukuru we

Tubibutse ko urukundo rwa Jules karangwa na Sandra rumaze imyaka umunani, kugeza ubu iyo witegereje uyu muryango haracyari ikibatsi cy'urukundo hagati yabo. Mu byumweru 2 biri mbere Jules Karangwa yadutangarije ko ari bwo ateganya kuzatumira inshuti n'abavandimwe akabamurikira Jussi Owen Karangwa.
