Ni mu muhango wabereye mu murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali aho witabiriwe
n’inshuti n’imiryango y’aba bombi (Shizzo na Tessy) biyemeje gusezerana imbere
y’amategeko bakaba umwe, bakabana uko babyemeranyijwe kandi bakurikije uko
amategeko ya Repuburika y’u Rwanda abiteganya.
Aba bombi baritegura gukora indi mihango y'ubukwe kuri uyu wa Gatandatu
tariki ya 10 Mutarama 2025 ku Intare Confrence Arena iherereye i Rusororo.
Mu mpera z’ukwezi gushize akaba ari n’umwaka ushize, Tessy
ari kumwe n’inshuti ze yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi byitabiriwe na bamwe
mu bakoranye nawe mu mwuga w’itangazamakuru.
Uretse gukorerwa ibyo birori byo gusezera ubukumi, Tessy
yambikiwe impeta y’urudashira i Dubai mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2025 bibera
imbere y’inshuti zabo zirimo Habimana Hussen Eto’o uzwi muri Rayon Sports
ndetse n’umuhanzikazi Bwiza.
Tessy yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2020 mu gihe cya Covid-19, akaba yaramenyekanye cyane ku Isango Star ndetse no mu kiganiro This & That kinyura ku rubuga rwa YouTube.
Shizzo umaze imyaka myinshi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamamaye mu njyana ya Hiphop, akaba azwi mu ndirimbo "Waki Waki" yakoranye na Bull Dogg, Ne G, Racine, Juno Kizigenza na Ish Kevin. Ni indirimbi yabiciye biracika dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.5 kuri Youtube.

Umunyamakuru Tessy yasezeranye imbere y'amategeko

Shizzo yasezeranye imbere y'amategeko

Kuva uyu munsi, Shizzo na Tessy ni umugabo n'umugore imbere y'amategeko
Ubwo Shizzo yambikaga Tessy impeta y'urukundo

Shizzo na Tessy hamwe na Bwiza, inshuti y'umuryango wabo
REBA AMAHUSHO YA TESSY NA SHIZZO BASEZERANA
REBA INDIRIMBO "WAKI WAKI" YA SHIZZO
