Ku bufatanye
na FERWAFA, irerero rya Dream Team Academy, yatangiye amahugurwa y'abatoza
b'abana yo mu bwoko bwa License D, aho abagera kuri 49 batangiye guhabwa
amasomo.
Aya
mahugurwa yatangiye tariki 24 Nyakanga, akazasozwa tariki 31 uku kwezi. Ni
amahugurwa yitabiriwe n'abakinnyi, abahoze bakina, abarimu b'abanyeshuri
mu mashuri yisumbuye n'abanza ndetse n'abandi bafite ubushake. Amasomo ari
gutangwa n'abarimo barimo Bazirake Hamim CAF Instructor na Mbabazi Alain.
">Bamwe
mu bantu bazwi bitabiriye aya mahugurwa, barimo Rugaju Reagan ukorera ikigo
cy'igihugu cy'itangazamakuru (RBA), umunyezamu Danny Nduwayezu,
umunyezamu wa Sunrise FC, Ndoli Jean Claude umunyabigwi w'ikipe
y'igihugu Amavubi, Ahishakiye Heritier wanyuze muri APR FC, Ngabo Frank Traore
umunyamakuru wa ISHUSHO TV, n'abandi.
Abantu bagera kuri 49 nibo bitabiriye aya mahugura
Ayubu usanzwe ari umukozi wa AS Kigali nawe ari muvbitabiriya aya mahugurwa azamara hafi icyumweru
Nduwayo Barthez Dany, umunyezamu wa Sunrise FC arimo abaza uko abanyezamu b'abana bitabwaho
Ingeri zose ziri gukurikirana amahugurwa
Rugaju Reagan arimo gukurikirana amaguhurwa, ndetse areba inyuguti ku yindi
Umunyamakuru wa ISHUSHO TV, Frank Traore uri hagati, yemeza ko ashaka kuzavamo umutoza w'icyitegererezo
Mbabazi umwe mu barimu bari gutanga amasomo, yerekana imikinire y'abakinnyi bakiri bato n'uburyo bitabwaho
Abari guhugurwa, banyuzamo bakanashyira mu ngiro ibyo bigishijwe

Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda
VIDEO: Serge Ngabo - InyaRwanda