Imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025. Gusezerana imbere y'Imana byabereye i Rebero kuri Foyer de Charité.
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi barimo ibyamamare mu itangazamakuru, mu myidagaduro no mu bindi byiciro. Muyoboke Alex, David Bayingana, Gerard Mbabazi ni bamwe mu bitabiriye ubu bukwe.
Kuwa 26 Kamena 2025 ni bwo Paul Rutikanga n’umukunzi we Uwera Caroline basezeranye imbere y'amategeko y'u Rwanda mu muhango wabereye ku Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali.
Paul Rutikanga yahise asangiza abamukurikira ibyishimo n’umunezero yatewe no kuba ateye intambwe yo yo guhamya urukundo akunda umukunzi we imbere y’amategeko.
Yagize ati: “Ntitwasinye mu mpapuro gusa, twahisemo ubuzima bwuje urukundo, ubuntu n’iterambere rizaduherekeza iteka. Twari turi kumwe n’imiryango yacu. Dusengerwa n’abadukunda. Dufite intego iduha imbaraga. Ubudaheranwa bwacu bwatangiye none.”
Paul Rutikanga arambye mu itangazamakuru. Mu 2016, yakoreraga Cloud TV ahava ajya gukora kuri TV10 ari na ho yavuye muri Werurwe 2017 ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, agikorera na n'uyu munsi.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Paul Rutikanga yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.
Umunyamakuru Paul Rutikanga yarushinze n'umukunzi we Uwera Caroline
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia (ibumoso) yitabiriye ubukwe bw'umunyamakuru Paul Rutikanga
Ingabire Egidie Bibio na Gloria Mukamabano ba RBA mu bitabiriye ubukwe bwa Paul Rutikanga
Ubwo Paul Rutikanga na Uwera Caroline bari basezeranye imbere y'amategeko