Ni umuhango wabereye ku murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, utangira isaa cyenda z’amanywa. Nzeyimana Luckman akaba yari yaherekejwe na bamwe mu nshuti ze za hafi barimo Alex Muyoboke, Plaisir Muzogeye n’abandi batandukanye. Luckman n'umukunzi we bafite ibyishimo bidasanzwe aho bari bicaye mbere yo gusezerana bakaba banyuzagamo bakarebana akana mu jisho ari na ko buri umwe amwenyurira mugenzi we.
Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta, biteganyijwe Nzeyimana Luckman n’umukunzi we Murekatete Divine bazambikana impeta tariki 15 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2016 nk’uko bigaragarira ku butumire uyu munyamakauru yamaze gushyira hanze.
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu bakora ibiganiro by’imyidagaduro. Mu gihe gishize, mu irushanwa Rwanda Broadcasters Excellence Awards, uyu musore Nzeyimana Luckman yahawe igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka mu biganiro by’Imyidagaduro byo kuri Televiziyo ndetse ikiganiro The Celebrities Show cya Royal Tv uyu musore akoramo na cyo kiba ikiganiro cy’umwaka mu bijyanye n’imyidagaduro.
REBA AMAFOTO YARANZE UYU MUHANGO W'UBUKWE BWA LUCKMAN NA DIVINE

Luckman hamwe n'umukunzi we

Divine umukunzi wa Luckman ni uko yari yambaye

Luckman ubwo yari ategereje umuyobozi w'Umurenge

Luckman ati 'Nta kubeshye ni wowe mukobwa nakunze mu bandi bose bo ku isi'


Luckman na Divine barebanaga akana mu jisho

Akanyamuneza kari kose ku bageni mbere yo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta

Hano bari bategereje guhamagarwa bakajya gusezerana

Luckman yemeye imbere y'amategeko ya Leta kuba umugabo wa Divine

Divine arahira imbere y'amategeko ya Leta ko abaye umugore wa Luckman Nzeyimana

Nzeyimana Luckman asinyira ko abaye umugabo wa Divine mu buryo bwemewe n'amategeko

Hano Divine yemezaga ko yemeye kuba umugore wa Nzeyimana

Luckman yongorera umukunzi we Divine


Bahise bahabwa agatabo ko gushyingirwa

Luckman n'umukunzi we nyuma yo guhabwa agatabo ko gushyingirwa

Luckman nyuma yo kwemererwa na Leta kuba umugabo wa Divine

Muyoboke Alex yari ahabaye mu bukwe bw'inshuti ye

Plaisir Muzogeye hamwe na Muyoboke

Plaisir Muzogeye na mugenzi we bakorana bari muri ubu bukwe

Hari abo mu miryango ya bo n'inshuti za bo zitandukanye


Luckman n'umukunzi we Divine berekana agatabo ko gushyingirwa bahawe na Leta




Nyuma yo gusezerana baje gufata amafoto y'urwibutso hamwe n'ababatahiye ubukwe

Umuhango wasojwe no kwiyakira hamwe n'imiryango n'inshuti zabo

Luckman n'umukunzi we bishimiye ibihe byiza bagize
AMAFOTO: Ashimwe Constatin Shane/ Afrifame Pictures
