Umunyamakuru Nzeyimana Luckman yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko-AMAFOTO

Imyidagaduro - 06/10/2016 8:03 PM
Share:
Umunyamakuru Nzeyimana Luckman yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko-AMAFOTO

Kuri uyu wa kane tariki 6 Ukwakira 2016 nibwo umunyamakuru Nzeyimana Luckman ukora kuri Royal Tv yasezeranye n’umukunzi we Murekatete Divine imbere y'amategeko ya Leta basezerana kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, utangira isaa cyenda z’amanywa. Nzeyimana Luckman akaba yari yaherekejwe na bamwe mu nshuti ze za hafi barimo Alex Muyoboke, Plaisir Muzogeye n’abandi batandukanye. Luckman n'umukunzi we bafite ibyishimo bidasanzwe aho bari bicaye mbere yo gusezerana bakaba banyuzagamo bakarebana akana mu jisho ari na ko buri umwe amwenyurira mugenzi we.

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta, biteganyijwe Nzeyimana Luckman n’umukunzi we Murekatete Divine bazambikana impeta tariki 15 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2016 nk’uko bigaragarira ku butumire uyu munyamakauru yamaze gushyira hanze.

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu bakora ibiganiro by’imyidagaduro. Mu gihe gishize, mu irushanwa Rwanda Broadcasters Excellence Awards, uyu musore Nzeyimana Luckman yahawe igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka mu biganiro by’Imyidagaduro byo kuri Televiziyo ndetse ikiganiro The Celebrities Show cya Royal Tv uyu musore  akoramo na cyo kiba ikiganiro cy’umwaka mu bijyanye n’imyidagaduro.

REBA AMAFOTO YARANZE UYU MUHANGO W'UBUKWE BWA LUCKMAN NA DIVINE


Luckman Nzeyimana

Luckman hamwe n'umukunzi we

Luckman Nzeyimana

Divine umukunzi wa Luckman ni uko yari yambaye

Luckman Nzeyimana

Luckman ubwo yari ategereje umuyobozi w'Umurenge

Luckman Nzeyimana

Luckman ati 'Nta kubeshye ni wowe mukobwa nakunze mu bandi bose bo ku isi'

Luckman Nzeyimana

Luckman Nzeyimana

Luckman na Divine barebanaga akana mu jisho

Luckman Nzeyimana

Akanyamuneza kari kose ku bageni mbere yo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta

Luckman Nzeyimana

Hano bari bategereje guhamagarwa bakajya gusezerana

Luckman Nzeyimana

Luckman yemeye imbere y'amategeko ya Leta kuba umugabo wa Divine

Luckman Nzeyimana

Divine arahira imbere y'amategeko ya Leta ko abaye umugore wa Luckman Nzeyimana

Luckman Nzeyimana

Nzeyimana Luckman asinyira ko abaye umugabo wa Divine mu buryo bwemewe n'amategeko

Luckman Nzeyimana

Hano Divine yemezaga ko yemeye kuba umugore wa Nzeyimana

Luckman Nzeyimana

Luckman yongorera umukunzi we Divine

Luckman Nzeyimana

Luckman Nzeyimana

Bahise bahabwa agatabo ko gushyingirwa

Luckman Nzeyimana

Luckman n'umukunzi we nyuma yo guhabwa agatabo ko gushyingirwa

Luckman Nzeyimana

Luckman nyuma yo kwemererwa na Leta kuba umugabo wa Divine

Muyoboke Alex

Muyoboke Alex yari ahabaye mu bukwe bw'inshuti ye

Luckman Nzeyimana

Plaisir Muzogeye hamwe na Muyoboke

Muyoboke Alex

Plaisir Muzogeye na mugenzi we bakorana bari muri ubu bukwe

Luckman Nzeyimana

Hari abo mu miryango ya bo n'inshuti za bo zitandukanye

Luckman NzeyimanaLuckman Nzeyimana

Luckman n'umukunzi we Divine berekana agatabo ko gushyingirwa bahawe na Leta

Luckman NzeyimanaLuckman NzeyimanaLuckman Nzeyimana

Luckman Nzeyimana

Nyuma yo gusezerana baje gufata amafoto y'urwibutso hamwe n'ababatahiye ubukwe

Luckman Nzeyimana

Umuhango wasojwe no kwiyakira hamwe n'imiryango n'inshuti zabo

Luckman Nzeyimana

Luckman n'umukunzi we bishimiye ibihe byiza bagize

AMAFOTO: Ashimwe Constatin Shane/ Afrifame Pictures


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...