Mugabushaka Jeanne de Chantal ni umunyamakuru kuri Radio 10 na TV 10 akaba yaratawe muri yombi tariki 27 Ugushyingo 2016.Usibye kuba umunyamakuru, ni umwe mu bajya biyambazwa mu kanama nkemurampaka mu gikorwa cyo gutora umukobwa mwiza mu gihugu ufite uburanga n’umuco igikorwa kizwi nka Miss Rwanda.
Mugabushaka Jeanne de Chantal ari we Maman Eminante yafashwe na Polisi mu mpera z'ukwezi k'Ugushyingo 2016 ubwo yakiraga ruswa kugira ngo ajye gushakira rimwe mu madini ibyangombwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu akavuga ko afungiwe kuri station ya Polisi ya Rusororo.
Spt Emmanuel Hitayezu yabwiye itangazamakuru ko ibyinshi ku itabwa muri yombi rya Mama Eminante byabazwa ubushinjacyaha kuko ari bwo bufite idosiye ye. Ati “Nta makuru menshi mbiziho, mwabaza ubushinjacyaha kuko ni bwo bufite idosiye. Gusa arafunzwe, afungiwe kuri station ya Rusororo.” Kugeza ubu Maman Eminante akaba ari mu gihome ndetse idosiye ikaba yaragejejwe mu bushinjacyaha.
Umunyamakuru Maman Eminante ashinjwa kurya ruswa
Mama Eminante muri Miss Rwanda mu kanama nkemurampaka