Umunyamakuru M Irene agiye gukora ubukwe n’umukobwa yambikiye impeta mu Bubiligi -AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/05/2026 11:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyamakuru M Irene agiye gukora ubukwe n’umukobwa yambikiye impeta mu Bubiligi -AMAFOTO

Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Murindahabi Irene wamamaye nka M Irene, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane bari bamaze igihe kinini bakundana, nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, M Irene washinze inzu ifasha abahanzi ya MIE Empire, yifashishije amafoto atandukanye agaragaza ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we, ahamya ko urugendo rwabo rw’urukundo rugiye kwinjira mu cyiciro gishya cyo kubana nk’umugore n’umugabo.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko aba bombi baherutse guhurira mu Bubiligi, aho M Irene yanakoreye ibirori byo kwambika impeta y’urukundo mu buryo bwihariye uyu muk.

Uyu mukobwa bivugwa ko asanzwe atuye mu Bubiligi, ibintu byatumye bamwe mu nshuti zabo bavuga ko hari imwe mu mihango y’ubukwe ishobora kuzabera muri iki gihugu, mu gihe indi izabera mu Rwanda mu Intare Conference Arena.

M Irene kandi yamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane, aho yavuze ko buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Mu butumwa yasangije abamukurikira, yahisemo gukoresha amagambo yo muri Bibiliya Yera mu Imigani 31:25-26 agira ati:

"Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye, Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho. Abumbuza akanwa ke ubwenge, Kandi itegeko ry'ururimi rwe riva ku rukundo."

Aya magambo benshi bayafashe nk’uburyo bwo kugaragaza urukundo n’icyubahiro afitiye umukunzi we bitegura kubana.

Integuza y'ubukwe bwabo yanditseho amagambo yo muri Yeremiya 29:11 havuga ngo: "Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga".

M Irene amaze imyaka ari umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu myidagaduro nyarwanda, ndetse anazwi nk’umwe mu bajyanama b’abahanzi banyuranye banyuze muri MIE Empire.

Inkuru y’ubukwe bwe yakiriwe neza n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bamwifuriza urugo ruhire n’ubuzima bwiza mu muryango agiye gushinga.

Umukunzi wa M Irene asanzwe atuye mu Bubiligi, ari naho yakunze guhurira n'umukunzi we mu bihe bitandukanye

M Irene yagaragaje ko tariki 15 Kanama 2026 azarushinga n'umukunzi we bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo

Amakuru yizewe avuga ko ubukwe bw'aba bombi buzabera mu Intare Conference Arena i Rusororo

M Irene yavuzwe mu rukundo n'abakobwa banyuranye barimo Aisha Inkindi. Ariko impande zombi zabyamaganiriye, kugeza ubwo agaragaje uyu mukunzi we bagiye kurushinga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...