Umunyamakuru kuri Sana Radio akaba n’umushyushyarugamba uzwi nka Mc V yahitanywe n’impanuka y’imodoka

- 04/01/2014 10:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyamakuru kuri Sana Radio akaba n’umushyushyarugamba uzwi nka Mc V yahitanywe n’impanuka y’imodoka

Umunyamakuru witwaga Umuhoza Honore ariko abantu kuri Sana Radio Sabakaba bari bamuzi nka Mc V, yatabarutse ku munsi w’ejo tariki ya 3/01/2014 ahagana mu ma saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, akaba yarazize impanuka ya moto yagonganye n’imodoka agahita ashiramo umwuka.

Ibi byabaye ubwo yari avuye i Kigali, afata moto ava muri gare ya Rubavu yerekeza kuri Stade, gusa ntiyaje kugerayo kuko bagoganwe n’imodoka agahita yitaba Imana ako kanya nk’uko abari i Rubavu bakoreshaga telephone ye ku munsi w’ejo babidutangarije, ngo ikigaragara ni uko yari agiye gusura umuryango we dore ko ariho usanzwe utuye.

Honore Umuhoza yari asanzwe ari ingaragu, yavutse tariki ya 1/01/1991, akaba yari aherutse kugaragara mu birori byari byateguwe na Isange ubwo hahembwaga amakorali yo mu idini rya ADEPR, ubwo uyu musore wari ukiri muto yari umwe mubayoboye iki gitaramo (Mc). Imana imuhe irihuko ridashira, twihanganishije umuryango, inshuti ze n’abavandimwe.

Patrick Kanyamibwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...