Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Kanama 2025 aho Kanyizo yasabye, agakwa ndetse akanasezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Manishimwe Kundwa Sarah. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 31 Nyakanga 2025 ari bwo baherukaga gusezerana imbere y’amategeko.
Iby’urukundo rwabo byagiye hanze ubwo Kanyamahanga yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we muri Werurwe uyu mwaka wa 2025. Bamwe mu bambariye Kanyizo mu bukwe bwe na Sarah, barimo n’abanyamakuru bagenzi be nka Roben Ngabo, Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho, Ndibyariye Jean de Dieu uzwi “Jado Max" n’abandi.
Kanyamahanga asanzwe akorera Radio & TV 10 mu biganiro bya Siporo, gusa yakoreye n’ibindi bitangazamakuru birimo Radio 1 na City Radio.