Umunyamakuru Henri Jado Uwihanganye na Pacifique MUKASETI uzwi mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Yvonne bari mu rukundo nk’uko bombi banabyemeza.
Bari mu rukundo.
Hashize iminsi aba bombi babinyujije ku nkuta zabo zo ku rubuga rwa Facebook bandika amagambo menshi arimo urukundo ndetse banashyiraho amafoto yabo bombi gusa bakirinda kugira icyo bahita babitangazaho.
Amagambo nka Ndagukumbuye cyane n'andi ntibatinya kuyandikrana mu ruhame!
Gusa, kuri ubu nk’uko byemezwa na bombi, ngo urukundo rurahari kandi ni rwose ndetse bafite na gahunda yo kurushinga n’ubwo bataramenya igihe.
Mu kiganiro twagiranye na Henri Jado yatubwiye igihe yakundaniye Pacifique ndetse n’icyatumye amukunda.
Henri Jado ati: “Bebe (Pacifique) buriya ni umukobwa udasanzwe kabisa, ni wa mukobwa umwe muri bake muganira ugasanga ashishikajwe n'imbere he hazaza, ugasanga mu mitekerereze ye ashishikajwe no gutera imbere, tuganira bwa mbere nicyo cyantangaje, ubundi rero naje gusanga akunda IMANA kandi akaniyubaha cyane ni wa mukobwa udasanzwe mbese, uretse ko wenda naho ubundi ibyo wakundiye umuntu ntujya ukimenya neza usanga mwuzuzanya, icyo nzi cyo turuzuzanya kabisa”.
Henri Jado avuga ko batarafata gahunda y’igihe bazashingira urugo gusa bazabivuganaho yagarutse mu Rwanda avuye ku masomo dore ko Henri Jado kuri ubu ari kwiga mu gihugu cy’Ubwongereza muri Kaminuza ya Manchester.
Kuri Pacifique we, avuga ko Henri Jado nawe ari umuhungu w’igitangaza mu mikorere n’imitekerereze bye, ari nayo mpamvu amwiyumvamo cyane.
Ati: “Twari inshuti zisanzwe tuziranye, ariko umwaka ushize nibwo twinjiye mu rukondo, nari nzi imitekerereze ye n’imyitwarire ye namwumvaga, namubona nkumva ni umuhungu uzi ubwenge, gutekereza, ureba imbere cyane hari ukuntu abandi bareba hafi we areba kure ni byinshi mbese namukundiye, ni umuhungu ugira urukundo nta buryarya.”
Henri Jado Uwihanganye, yamenyekanye cyane kuri Radio Salus, mu biganiro Tukabyine, Salus Relax n’ibindi, uyu musore kandi yakundwaga nk’ umushyushyabirori (MC) ukomeye. Nyuma yo kuva kuri salus, Henri Jado yerekeje kuri Radio 10 mu kiganiro Ten Superstar ari naho yavuye yerekeza mu Bwongereza kwiga akazagaruka umwaka utaha muri Nzeli.
Uretse itangazamakuru, Hnri Jado ni n'umushyushyabirori ukomeye (MC)
Pacifique we, azwi cyane nk’umukinnyi mu ikinamico Urunana aho yitwa Yvonne, uretse ibyo kandi akina mu itorero Mashirika, akanakora mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA. Pacifique kandi yanabaye umwe mu bigeze kwiyamamariza kuba Miss RTUC 2012 ari naho yiga.
Pacifique ari nawe ukina mu Urunana yitwa Yvonne. Aha yari mu bahataniraga kuba Miss RTUC
Yvonne ni umwali uzi no gushayaya.
Jean Paul IBAMBE