Umunyamakuru Gérard Mbabazi yatangije ibiganiro byibanda ku isanamitima

Imyidagaduro - 29/09/2021 10:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyamakuru Gérard Mbabazi yatangije ibiganiro byibanda ku isanamitima

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Gérard Mbabazi, yafunguye shene ya Youtube azajya anyuzaho ibiganiro byibanda ku isanamitima.

Mbabazi uherutse kurushinga, azwi cyane mu biganiro bitandukanye birimo ‘Zoom In’ akorera kuri Televiziyo y’u Rwanda, ikiganiro ‘Samedi Détente’ gitambuka kuri Radio Rwanda n’ibindi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021, yasangije abamurikira ikiganiro cya mbere kuri Youtube iri mu mazina ye ‘Gérard Mbabazi’ , yagiranye n’Umunyamakuru mugenzi we w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Clara Uwineza.

Clara azwi mu biganiro kuri Radio Rwanda bitandukanye birimo ‘Nta rungu’, ndetse akina muri filime ‘Indoto’ itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uyu munyamakuru yatanze ubuhamya bukomeye ku buzima bwe, agaruka ku kuntu yiguriye isanduku yo kuzamushyinguramo n’ikibanza azashyingurwamo i Rusororo. Yanagarutse ku kuntu ubuzima bwamukoreye nyuma y’uko Se yitabye Imana.

Mbabazi avuga ko yatangije ibi biganiro, kugira ngo abantu babone umuyoboro wo gusangizanya ubuhamya bw’ibyakomerekeje umutima, bahozanye, ubuzima bukomeze.

Gérard yabwiye INYARWANDA, ko ibiganiro bye bizajya byibanda ku isanamitima. Ati “Nzajya nyinyuzaho (shene ya Youtube) ibiganiro bigaruka cyane ku Isanamitima. Abafite ibikomere cyangwa n'ubuzima bifuza kudusangiza, tuzajya tuganira kandi twumvane cyane ko twese hari icyo ubuzima bwatwigishije."

Uyu munyamakuru yavuze ko ibi biganiro abyitezeho kumwubaka nawe ubwe, kuko hari ibyo yaciyemo cyangwa n’ibyo acamo. Ni ibiganiro kandi yitezeho ko bizafasha benshi babana n’ibikomere, kuko yabashyiriyeho umurongo uzaruhura agahinda kabo.

Ati “Niteze ubuzima muri ibi biganiro; haba ku ruhande rwanjye kuko iyo nganira cyane n'abantu ku buzima, nanjye ubwanjye ndubakika bitewe nanjye n'ibyo ncamo cyangwa n'ibyo naciyemo."

"Niteze kandi ko hari ubuzima buzagaruka kuri benshi basaga nk’aho bari barihebye; haba abo tuganira cyangwa abareba ibiganiro byacu."


Umunyamakuru Gérard Mbabazi yafunguye shene ya Youtube azajya anyuzaho ibiganiro byibanda ku isanamitima

Gérard Mbabazi yavuze ko ibi biganiro bizamwubaka bifashe n’abandi bafite ibikomere

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO GERARD MBABAZI YAGIRANYE NA CLARA UWINEZA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...