Abenshi bakunze kumwita Papa w'Abatoto ariko amazina ye nyakuri ni Uwihanganye Mwene Butare Fuade. Nkuko bigaragara kuri iyi foto yagiye hanze ni uko tariki 7 Ukwakira mu mwaka wa 2018 ari bwo hateganyijwe ubukwe bwa Fuade na Bilha.
Inyarwanda yaganirije Fuade atangira atubwira ko amakuru dufite ari ukuri, anatubwira igihe amaranye na Bilha bakundana. Yagize ati: Yes (Yego) ni ukuri. Tumaranye imyaka 4 turimo kwinjira mu mwaka wa 5 tuziranye, naho mu rukundo turi mu mwaka wa 2." Fuade yakomeje adutangariza icyo yamukundiye, tunamusaba gukomoza ku itandukaniro rya Bilha n'abandi bakobwa. Yagize ati:
Ntabwo mfite impamvu namukundiye kuko ibaye ihari ikazaba itagihari byaba bisobanura ko ntaba nkimukunda. Gusa icyo muziho ni uko ari umukobwa mwiza cyane, nyuma y'ibyo akaba mwiza mu mico n'imyifatire akaba mwiza iminsi yose mu buzima bwanjye. Itandukaniro n'abandi ntabwo ndizi kuko nta wundi nigeze mugereranya nawe. Arihariye cyane. Niba hari undi umeze nkawe yaba ari umunyamahirwe.
Bilha Ingabire umukunzi wa Fuade
Fuade ukurikiranywa na benshi bakunda umupira w'amaguru ndetse n'abakunda kumwumva yogeza kuri Radiyo yagize icyo abwira abakunzi be, anagira inama abandi basore. Yagize ati:
Nukuzifatanya natwe mu birori by'ubuzima bwacu, hanyuma bakaza tukishimana tukanezerwa tubifashijwemo n'Imana isumba byose yo izi ibyo tutazi. Inama byaterwa n'abayikeneye ariko habaye hari abanyurwa n'inama zanjye nabambwira kubaha Imana no kuyisaba byose bifuza kugeraho kuko ni yo itanga ibyo dukenera mu buzima.
Tubibutse ko Fuade amaze imyaka 4 mu itangazamakuru akaba ntayindi Radio yakoreye uretse Radio 10. Fuade yivugira ko kuri iyi Radiyo ariho mu rugo ahantu yicara agatuza.
Fuade n'uwo yitoranirije mu bakobwa bose bo ku isi,...bambaye inkweto zisa
Umunezero ni wo uranga aba bombi iyo bari kumwe
Ifoto y'integuza "Save The Date" ku bukwe bwa Fuade