Denyse Mbabazi Mpambara ni umunyamakuru wamenyekaniye kuri Radio & Tv10, ubu akaba ari gukorera ikinyamakuru mpuzamahanga African Updates Online. Ni n'umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga aho ari we ukurikirwa cyane mu Rwanda kuri 'WhatsApp Channel' aho akurikirwa n'abarenga ibihumbi 303.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Denyse Mbabazi yavuze ko muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bakwiye kwibuka baniyubaka. Yavuze ko Kwibuka bitagarukira ku gahinda gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera gusana umutima no gutekereza ku hazaza heza.
Yagaragaje ko nk’umunyamakuru ndetse n’ukoresha imbuga nkoranyambaga, azi neza imbaraga amagambo n’amakuru bisangizwa abandi bifite aho bishobora kubaka cyangwa gusenya sosiyete.
Yashishikarije urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ruzikoresha mu gusakaza ukuri, ubutumwa bwubaka ndetse n’amagambo ahumuriza, aho gukwirakwiza ibihuha cyangwa amagambo ashobora kongera gukomeretsa imitima y’abantu.
Ati: "Nk’umunyamakuru kandi ukoresha imbuga nkoranyambaga, mbona neza ko amagambo n’amakuru dusangiza abandi afite imbaraga zikomeye zo kubaka cyangwa gusenya. Ni yo mpamvu nshishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ukuri, ubutumwa bwubaka, n’amagambo ahumuriza, aho kuba ahungabanya".Yibukije ko urubyiruko ari “abarinzi b’amateka y’u Rwanda,” kandi ko ari na rwo rufite inshingano yo kubaka ejo hazaza h’igihugu. Ati: "Turi abarinzi b’amateka yacu kandi ni natwe tuzubaka ejo hazaza, bityo tugomba guhitamo ubumwe, urukundo n’amahoro buri munsi."
Uyu munyamakuru yongeyeho ko urubyiruko rukwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi. Yagize ati: "Kwibuka bidusigira inshingano yo kurinda ejo hazaza, duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi."
Yagarutse ku ruhare rwe nk’umunyamakuru, avuga ko afite inshingano ikomeye yo gukoresha ijwi rye mu gusakaza ubutumwa bwiza harimo ijambo ry’Imana, amagambo ahumuriza n’afasha abantu gutekereza neza, ndetse n’amakuru agezweho yubaka sosiyete.
Yongeyeho ko azakomeza gukangurira abantu kwimakaza ubudaheranwa, abibutsa ko bishoboka kongera kubaka ubuzima nubwo habayeho amateka akomeye.
Yashimangiye kandi ko azaharanira kwamagana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, akoresheje inyandiko n’ubutumwa atanga buri munsi.
Ati: "Nzakomeza gukangurira abantu ubudaheranwa, kubereka ko bishoboka kongera kubaka ubuzima no kugira icyizere cy’ejo hazaza. Nzaharanira kandi kwamagana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, binyuze mu magambo nandika no mu butumwa ntambutsa buri munsi."
Denyse Mbabazi yasabye Imana gukomeza guha Abanyarwanda umutima wo gukunda, kubabarira no kwiyubaka, kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere gishingiye ku bumwe, amahoro n’ukuri. Ati: "Muri uru rugendo, nsaba Imana gukomeza kuduha umutima wo gukunda, kubabarira no kwiyubaka."



Denyse Mbabazi aributsa urubyiruko ko kuba abarinzi b’amateka atari amagambo gusa, ahubwo ni inshingano ya buri munsi yo guhitamo ukuri, urukundo n’ubumwe

Denyse Mbabazi Mpambara yibukije urubyiruko ko ari “abarinzi b’amateka y’u Rwanda”
