Umunyamakuru Ange Soubirous Tambineza yakozwe ku mutima n’ubutumwa bw’ishimwe yahawe na Dominic Nic

Imyidagaduro - 22/01/2016 8:00 AM
Share:
Umunyamakuru Ange Soubirous Tambineza yakozwe ku mutima n’ubutumwa bw’ishimwe yahawe na Dominic Nic

Umunyamakuru Ange Soubirous Tambineza ukorera Radiyo K Fm ya Nation Media Group, uzwi cyane mu kiganiro Rwanda Today yakozwe ku mutima n’ubutumwa yahawe na Dominic Nic bimutera amatsiko yo kuzamubona kuko bataziranye ndetse bakaba batari bahura imbonankubone.

Dominic Nic uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu butumwa yageneye Ange Soubirous Tambineza akabumugezaho akoresheje urubuga rwa Facebook, yamushimiye ukuntu akora neza ibiganiro bye Rwanda Today n’ibindi akabikora mu buryo bw’ubwenge,ubuhanga,atarya indimi kandi atuje.

Nubwo bidakunze kungaragaraho nk’uko na bamwe babimbwira; ariko burya bimbaho ko umuntu ukora neza mushimira naba ndi mu ruhame cyangwa mpuye na we imbonankubone. Bitari bya bindi bya bamwe bashima umuntu bakavuga ibyiza bye gusa ari uko yasezeye ku isi!

Uyu mu Maman yitwa Ange Soubirous Tambineza ni umunyamakuru wa Radio yitwa KFM 98.7 FM. Nshima nkanakunda ukuntu akora ibiganiro bye mu buryo bw’ubwenge, ubuhanga atarya indimi kandi atuje: -Mu kiganiro Rwanda Today, Amakuru n’ibindi,….. -Dominic Nic

Ange Soubirou

Umuhanzi Dominic Nic yiyemeje kujya ashimira abakwiye mu gihe bakiriho

Akimara kubona ubu butumwa bwa Dominic Nic,umunyamakuru Ange Soubirous Tambineza,umwe mu barambye cyane kuri Radio K Fm ndetse akaba akunzwe cyane, yavuze ko ubwo butumwa bumuteye umwete wo kurushaho gukora cyane kandi neza kuko aribyo akorera kugira ngo benshi mu bamukurikirana banyurwe.

Ange Soubirous Tambineza K Fm

Ange Soubirou K Fm

Ange Soubirous Tambineza yakozwe ku mutima n'ubutumwa yahawe na Dominic Nic

Ku rukuta rwe rwa Facebook, Ange Soubirous Tambineza yahise atangaza ko uretse kuba akunda Dominic Nic ngo ni n’umufana we gusa ngo ntabwo aramubona amaso ku maso. Yahise asaba Dominic ko umunsi umwe bazahura.

Mr Dominic Ndashimye cyane kandi unteye umwete cyane. Nanjye uretse no kugukunda ndi umu fan wawe. Gusa sindakubona amaso ku maso nawe ngirango ni uko. Why can’t we meet? Thanks - Ange Soubirous Tambineza

Ange Soubirous Tambineza K Fm

Ange Soubirous Tambineza aherutse guhabwa igihembo cy'umunyamakuru mwiza uvuga amakuru kuri Radio

Bamwe mu bakunzi ba Dominic Nic ndetse n’abandi bantu bakurikirana uyu munyamakuru Ange Soubirous Tambineza, nyuma yo kubona ubwo butumwa bwagenewe Ange Soubirous, bavuze ko Dominic ababimburiye mu gushimira ubunyamwunga bwa Ange Soubirous Tambineza.

Bakomeje bamushimira byinshi birimo umutima mwiza umuranga mu buzima busanzwe no mu kazi ke. Bamushimiye kandi kuba atavanga indimi nyinshi mu kiganiro cye ndetse akabishishikariza n’abatumirwa be. Ikindi bamushimiye n’uko atakunze kujarajara ku maradiyo ahubwo akaba arambye kuri K Fm.

Abakunzi ba Dominic Nic

Byinshi utari uzi ku munyamakuru Ange Soubirous Tambineza wabyaye impanga inshuro ebyiri

Ku itariki ya 12 Ukuboza 1984 nibwo Ange Soubirous Tambineza imfura mu muryango w’abana 6 bavukana ku babyeyi bombi yabonye izuba, avukira mu gihugu cy’u Burundi i Bujumbura ahitwa mu Ngagara,kuri se w’umunyarwanda wari warahungiye muri iki gihugu na nyina w’umurundikazi wo mu bwoko bw’Abaganwa.

Tambineza yatangiriye amashuri y’incuke i Burundi kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza aho ababyeyi be batahutse mu Rwanda mu Kuboza 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda maze ahita akomereza amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya Kimisagara.

Amashuri yisumbuye ikiciro rusange yayatangiriye i Gicumbi kuri EFA Nyagahanga(Ecole Feminine d’Agronomie),aza kuyarangiriza muri G.S Rambura Garcon aho yize ibigendanye n’indimi n’ubuvanganzo naho kaminuza akaba yarayize muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi(UCK) mu ishami ry’itangazamakuru aho yarangirije mu mwaka wa 2011.

Tambineza yaje kwinjira bwa mbere mu mwuga w’ itangazamakuru mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 ari nabwo yatangiye kuzajya yumvikana kuri radio Kfm dore ko kugeza ubu nta kindi gitangazamukuru yigeze akorera uretse Radio K Fm.

Reba ikiganiro kirambuye yagiranye n'inyarwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...