Umunyamabanga Mukuru wa UN arasaba ihagarikwa ry’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo

Hanze - 28/04/2026 6:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunyamabanga Mukuru wa UN arasaba ihagarikwa ry’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yasabye ko hahagarikwa ibikorwa by’ihohoterwa n’iterabwoba bikomeje gukorerwa abanyamahanga batuye muri Afurika y’Epfo.

Ibi abitangaje mu gihe mu minsi ishize hagaragaye imyigaragambyo irwanya abimukira, yakozwe n’amatsinda atandukanye arimo “March and March Movement,” aho bamwe mu bayitabiriye bagaragaje imyitwarire irimo urugomo n’ikorwa ry’ibyaha byibasira abanyamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 27, Mata, 2026, n’umuvugizi we, Guterres yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’amakuru y’ibikorwa by’urugomo n’amagambo ashishikariza kwibasira abimukira, cyane cyane mu turere twa KwaZulu-Natal na Eastern Cape.

Yibukije ko mu rwego rwo gukumira no kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu (apartheid) muri Afurika y’Epfo , hakenewe ubufatanye mpuzamahanga n’ubw’Afurika, ashimangira ko ibikorwa by’urugomo bidakwiye kugira umwanya mu gihugu kigendera ku mahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Ati: “Urugomo, kwihanira, n’ibikorwa byose bishishikariza urwango nta mwanya bifite mu muryango ugendera ku mategeko, ku bwubahane n’uburenganzira bwa muntu.”

Nubwo yemera ko Afurika y’Epfo ihura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’imibereho birimo ubushomeri n’ubukene, Guterres yavuze ko ibyo bidakwiye kuba impamvu yo kwibasira abanyamahanga batishoboye.

Yanibukije ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo ko bugomba gukora iperereza ku byaha bimaze iminsi biba, kandi mu mucyo, asaba ko: iperereza ryihutishwa rigakorwa nta kudindira , rigakorwa ridashingiye kw’ivangura cyangwa igitutu cya politiki,ndetse abahohotewe bagahabwa ubutabera hatitawe ku bwenegihugu bwabo.

Yasabye kandi ko hashyirwa mu bikorwa byuzuye gahunda ya Leta igamije kurwanya ivanguramoko n’urwango rushingiye ku bwenegihugu (National Action Plan against Racism and Xenophobia).

Ibi bije bikurikira imyaka myinshi Afurika y’Epfo imaze igaragaramo ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, akenshi bikorwa n’amatsinda yiyita arengera inyungu z’abaturage, cyane cyane ku bijyanye n’akazi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...