Forbes igaragaza ko Khaby Lame yinjije miliyoni 9.9 z’amadolari ya Amerika mu Ukuboza mu mwaka washize, akaba afite abamukurikira basaga miliyoni 252.1 ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Kuri TikTok, ni we muntu ukurikirwa cyane kurusha abandi ku Isi, aho afite abamukurikira abarenga miliyoni 160.
Uyu musore wamenyekanye kubera amashusho asekeje atavugamo amagambo, ahubwo akagaragaza uburyo bworoshye bwo gukora ibintu abantu benshi bakunda kugora, yubatse izina rikomeye ryarenze imbibi z’indimi n’ibihugu. Ibyo byatumye akorana n’ibigo bikomeye birimo Hugo Boss na Binance ndetse n’amasosiyete akora filime muri Hollywood.
Ni iki cyatumye aza kuri uru rutonde?
Mu ntangiriro za 2026, sosiyete yo muri Hong Kong yitwa Rich Sparkle Holdings yagiranye amasezerano yo kugura sosiyete ifitanye isano n’uburenganzira bw’izina n’ubucuruzi bwa Khaby Lame, mu masezerano afite agaciro ka miliyoni 975 z’amadolari ya Amerika.
Muri ayo masezerano, Khaby Lame yahawe imigabane miliyoni 75, ibintu byatumye akomeza kugira ijambo rikomeye muri sosiyete nshya. Rich Sparkle Holdings yahawe uburenganzira bwo gukoresha izina rye, ibicuruzwa bikamwitirirwa ndetse n’ubucuruzi bwo kuri muradasi mu gihe cy’imyaka 5.

Aya masezerano yanahaye iyi sosiyete uburenganzira bwo gukoresha isura ya Khaby Lame, ijwi rye ndetse n’ibimenyetso bye bizwi cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga rya AI rizajya rimwigana mu gukora ibikubiyemo no kwamamaza ibicuruzwa.
Icyo intsinzi ya Khaby Lame isobanuye kuri Afurika
Kongera kugaragara ku rutonde rwa Forbes no kugirana amasezerano afite agaciro kari hafi miliyari imwe y’amadolari ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushobozi bw’Abanyafurika mu rwego rw’ubukungu bushingiye ku kurema ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo Afurika ifite urubyiruko rwinshi kandi rukoresha imbuga nlooranyambaga ku kigero kiri hejuru, abarema udushya ku mbuga benshi bo kuri uyu mugabane baracyafite amahirwe make yo kubona ishoramari n’inkunga nk’ibiboneka muri Amerika, u Burayi cyangwa Aziya.
Urugendo rwa Khaby Lame, rwamuvanye ku kuba umukozi wo mu ruganda akavukira muri Senegal kugeza ku kuba umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku Isi, rugaragaza ko impano y’Abanyafurika ishobora kugera kure cyane.
Intsinzi ye kandi yerekana ko muri iki gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga batakibonwa nk’abidagadura gusa, ahubwo ko bahindutse ubucuruzi bufite agaciro gakomeye bushobora gushorwamo amafaranga menshi nk’andi masosiyete akomeye ku Isi.


Khaby Lame yongeye kwigaragaza kuri Forbes nk’umwe mu banyabigwi bakoresha imbuga nkoranyambaga ku rwego mpuzamahanga
