Nyuma yo guhura na Trump bwa mbere ku mugaragaro, Machado yagize ati: “Uyu munsi ni uw'amateka kuri twe nk’Abanyavenezuela.” Ibi byabaye nyuma y’ibyumweru bike Perezida Trump n’ingabo za Amerika bafashe Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, bamuta muri yombi kubera ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bamushinja.
Perezida Trump yashimye Machado ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko igikorwa yakoze ari “ikimenyetso cy’icyubahiro gihuriweho”, ariko Komite ya Nobel yo yagaragaje ko igihembo ubwacyo kidashobora guhabwa undi muntu cyangwa gusangirwa. Bavuze ko igihembo cya Nobel kitazigera gihinduka cyangwa gihabwa undi muntu, akaba ari icyemezo gihoraho.
Machado uherutse kwegukana igihembo cya Prix Nobel ahigitse abarimo Perezida Trump, yavuze ko yahaye Trump igihembo cye amwita “umugiraneza wa Washington”, asobanura ko ari ku bw’umuhate we udasanzwe mu kurinda ubwigenge bw’igihugu cye.
Yagarutse ku mateka, avuga ko Marquis de Lafayette, wagiye afasha Abanyamerika mu ntambara y’Ubwigenge, yatanze umudali wari ufite ishusho ya George Washington ku muryango wa Simon Bolivar, umwe mu bashinze Venezuela y’iki gihe. Yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’ibihugu byombi mu kurwanira ubwigenge.
Machado kandi yasuye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ahura n’abasenateri baturutse mu mashyaka atandukanye, aho abafana be bamubwiraga amagambo y’urukundo n'icyubahiro bavuga bati “María, presidente!”.
Perezida Trump yavuze ko guhura na Machado ari icyubahiro gikomeye, ahamya ko “ni umugore mwiza wahuye n’ibibazo byinshi.” Nubwo Trump atashyigikiye ko Machado ayobora Venezuela, yavuze ko yiyumvamo akamaro k’urugendo rwe.
Mu gihe cya vuba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze gutangira gusubiza ibintu mu buryo mu rwego rw’inganda z’amavuta ya Venezuela nyuma y’uko igihugu cyari cyashyiriweho ibihano. Hari kandi ibikorwa byo gufata amavuta y’iki gihugu byakomeje gukurikiranwa n’ingabo za Amerika.
Machado yavuze ko igihembo yahaye Trump ari ikimenyetso cyo gukomeza gushyigikira ubwisanzure n’iterambere rya Venezuela. Yashimangiye ko intego nyamukuru y’abatavuga rumwe na leta ari uguhagarika ubutegetsi bwa Maduro no gutegura amatora yizewe y’abaturage.
Perezida Trump na Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, baganiriye kuri telefoni, aho bombi bashimangiye ko hari icyubahiro n’ubufatanye mu bikorwa bya dipolomasi.
Nk'uko bitangazwa na Daily Mail na BBC, Rodríguez yavuze ko igihe cyose azajya i Washington nk’umuyobozi w’agateganyo, azabikora akomeye kandi yitware neza, asaba igihugu cye kudatinya kugirana umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

María Corina Machado yahaye Trump igihembo cya Prix Nobel aherutse kwegukana nk'impirimbanyi y'amahoro ku Isi

Ubwo María Corina Machado yari avuye guhura na Trump






María Corina Machado yavuze ko igikorwa yakoze ari “ikimenyetso cy’icyubahiro gihuriweho”
