Byatangajwe ko Artan yahagaritswe ku kibuga cy’indege cya Miami International Airport mu mpera z’icyumweru gishize, nubwo yari afite visa yemewe yo kwinjira muri Amerika.
Icyemezo cyateje impaka cyane ko Somalia iri mu bihugu biri ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bakomeje guhura n’imbogamizi zo kwinjira muri Amerika bitewe n’amabwiriza yashyizweho n’ubutegetsi bwa Donald Trump bije bikurikira ibyagiye biba kuri bamwe mu bari kujyana n'ikipe y'igihugu ya Iran ariko bakangirwa ku munota wa nyuma.
Ni icyemezo kandi cyanenzwe n'abayobozi muri Somalia bavuga ko cyabangamiye indangagaciro z’umupira w’amaguru zirimo uburinganire n’ubutabera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ciise Aden Abshir, umujyanama mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo muri Somalia ndetse wanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu, yavuze ko Artan ari umwe mu basifuzi bubashywe cyane muri Afurika.
Yagize ati: "Omar Artan akwiriye gushyigikirwa n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru. Kumwima uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika no kumubuza gusifura imikino yari yarateganyirijwe ntabwo bimugiraho ingaruka ku giti cye gusa, ahubwo binahungabanya amahame y’ubutabera n’uburinganire umupira w’amaguru ugenderaho."
Kuri ubu, amakuru agaragaza ko Artan ari i Istanbul, aho amaze amezi atuye. Mu 2025 yatorewe kuba umusifuzi mwiza muri Afurika, ndetse yanasifuye imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2023 na 2025. Aho yari yabaye umusifuzi wa FIFA kuva mu 2018.
