Kuri
uyu wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, Moctar yerekanye ko ageze i Kigali ashyira
hanze ifoto imugaragaza ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i
Kanombe.
Uyu
musore wamenyekanye nyuma yo kwegukana irushanwa rya The Secret Story, aheruka
mu Rwanda mu Ukuboza 2025, ubwo yasuraga France Mpundu, bamaze kumvikana ko
bazabana akaramata.
Nubwo
atatangaje impamvu nyamukuru imuzanye, Moctar yagaragaje ko yishimiye kongera
gusubira mu Rwanda.
Urukundo
rwa Moctar na France Mpundu rwatangiye kumenyekana ubwo bahuraga muri Afurika
y’Epfo mu kiganiro cya The Secret Story 2025 cya Canal+.
Muri
icyo gihe, France Mpundu yabaye uwa kane mu irushanwa, naho Moctar niwe
wegukanye igihembo.
Uru
rukundo rwashimangiwe ubwo Moctar yamwambikaga impeta y’urukundo, abigaragaza
imbere y’imbaga.
Kuva
icyo gihe, aba bombi bakomeje kugaragaza urukundo rwabo, bagakomeza gusura
ibihugu byombi no gusabana igihe bahurira, bikurura benshi mu bakunzi babo ku
mbuga nkoranyambaga.

Moctar, wegukanye ‘The Secret Story’, yongeye kugaruka i Kigali asura umukunzi we France Mpundu nyuma y’amezi ane

Urukundo
rwa France Mpundu na Moctar rukomeje kwigaragaza, aho uyu musore yagarutse mu
Rwanda ku wa 2 Mata 2026
