Umunya-Kenya Dj Poizon Ivy yahawe gucuranga mu mikino ya Basketball Africa League izabera i Kigali, bikurura impaka

Imyidagaduro - 10/05/2021 10:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunya-Kenya Dj Poizon Ivy yahawe gucuranga mu mikino ya Basketball Africa League izabera i Kigali, bikurura impaka

Umunya-Kenyakazi Ivy Awino wiyise Dj Poizon Ivy yahawe ikiraka cyo kuvanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa League izabera mu Rwanda, bikurura impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza impamvu aka kazi katahawe aba-Dj bashoboye bo mu Rwanda.

Imikino ya Basketball Africa League izatangira tariki 16 Gicurasi 2021 isozwe tariki 30 Gicurasi 2021. Umuraperi w’Umunyamerika J. Cole yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, aho azakinira ikipe ya Patriot.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muraperi yiyambura umupira wanditseho Visit Rwanda ari mu rwambariro n’ikipe ya Patriot.

Nyuma y’uko ya J. Cole byahise bitangazwa ko umukobwa w’Umunya-Kenya Dj Poizon Ivy ariwe uzacuranga mu mikino ya Basketball Africa League. Ni ibintu byakuruye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko bitari bikwiriye kuko hari aba-Dj bo mu Rwanda bashoboye.

Umunyamakuru wa B&B FM-Umwezi David Bayingana, yavuze ko kuri we nta Dj umurutira Dj Toxxyk na Dj Marnaud, abahanga mu muziki itandukanye.

Bayingana umaze imyaka irenga 10 ari umushyushyarugambaga muri Tour du Rwanda, yavuze ko abantu bakwiye kumva ko 2021 itandukanye n’umwaka w’1914.

Rangira yavuze ko atamenyeranya n’ibyo Bayingana avuze, kuko azi neza ko iyo bagiye guhitamo abasifuzi bahitamo abafite uburambe, bityo ko no guhitamo Dj bagombaga guhitamo ufite ubumenyi bwisumbuyeho. Abwira Bayingana ati “Ni nk'uko nawe wabaye umushyushyarugamba muri Tour du Rwanda, kandi hari benshi babikora neza cyane. Wowe kuki utibaza impamvu wahiswemo."

Jerome yavuze ko ntawe ukwiye gutungurwa n’uko aka kazi kahawe umunya-Kenya; yibutsa ko ubwo Meddy yakoreraga igitaramo mu Rwanda ibyuma yaririmbiyeho byavugaga nabi, nyamara umunyamerika Neyo agiye ku rubyiniro birahinduka.

We avuga ko Abanyarwanda bafite imyaka 15 imbere yo kumva neza icyo uruganda rw’imyidagaduro ruvuze ‘tukareka kwiriza’.

Denied-Dwag yavuze ko Dj Piozon Ivy ‘nta hantu na hamwe wamugereranya n’aba-Dj bo mu Rwanda’. Ati “Ubuse APR na Rayon Sports bihuye bakazana Olivier wibaza impamvu batakoresheje Cyucyuri [Nishimwe Claude]. Twige tureke guhangana muvandimwe."

Dj Poizon Ivy ari mu ba-Dj b’abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy’umuziki. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurikira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano n’intyoza kuri ‘Turntables’.

Ni Dj mpuzamahanga wacuranze mu birori no mu bitaramo bikomeye, anakorera Radio zikomeye. Uyu mukobwa yacuranze mu iserukiramuco ryaririmbyemo abahanzi bakomeye Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n’abandi.

Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw’Isi, ayobora ibirori n’ibitaramo bikomeye. Yabaye umugore wa mbere wacuranze kuri WKKV-FM. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y’iri rushanwa.

Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y’Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game. Afitanye ubufatanye n’ibigo birimo Atlantic Records, Red Bull, Adidas na Milwaukee Brewers.

    

Abantu batandukanye bagaragaje ko byari bikwiye Dj Poizon ahabwa akazi, abandi bavuga ko aba-Dj bo mu Rwanda birengagijwe

Dj Poizon Ivy yanditse agaragaza ko yishimiye kuzacuranga mu mikino ya Basketball Africa LeagueDj Poizon Ivy yacuranze mu mikino ikomeye muri Amerika anahura n'abayobozi n'abakinnyi bakomeye ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...