Umuntu wese udakunda mwene se si uw'Imana-1 yohana 3:10

- 01/05/2013 7:59 AM
Share:
Umuntu wese udakunda mwene se si uw'Imana-1  yohana 3:10

Ukunda mwene se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we naho uwanga mwene se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye.

Mbese ni kubera iki umuntu agomba gukunda mwene se nkuko yikunda?ni ukubera ko ari itegeko ry'Imana.

Ariko abafarisayo bumvise yuko yatsinze abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe, umwe muri bo w'umwigishamategeko amubaza amugerageza ati" Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategekoni irihe? 

Yesu aramusubiza ati "ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose. iryo niryo tegeko rikomeye ry'imbere. n'irya kabiri rihwanye na ryo ngiri" Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda". muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n'ibyahanuwe ni yo yuririraho.Matayo 22:34-40

Hari umuntu duherutse kuganira arambwira ngo" mbere yuko ukunda mugenzi wawe ugomba kubanza ukikunda, ngo kuko udashobora gukunda undi kurusha uko wikunda, ibi byanyeretse ko iri jambo rivuga ngo ukunde mwene so nk'uko wikunda atarisobanukiwe neza kuko ntabwo Yesu yavuze ngo ukunde mwene so kurusha uko wikunda, oya ahubwo umukunde nk'uko wikunda, umwiteho nk'uko wiyitaho umwifurize icyiza nk'icyo nawe wiyifuriza ubwawe.

Bene data, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri' tubere impumyi amaso, tubere ibirema amaguru n'amaboko, tubere ibiragi indimi tubavugire, dufashe abatishoboye, turengere impfubyi n'abapfakazi

batagira kirengera n'ibindi bikorwa byose by'urukundo icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'umucyo kandi ko turi abana b'Imana nyakuri.

Amahoro y'Imana abane namwe!

Shema Prince


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...