Nk’uko urubuga Days of the Year rubitangaza, uyu munsi ugamije gushishikariza abantu bakorana kuganira ku bintu bibabangamira, ariko bakabikora mu buryo bushimishije kandi butabangamira abandi.
Mu bigo bimwe na bimwe, uyu munsi ushobora kwizihizwa hategurwa ibikorwa byo gusabana, birimo imikino ishingiye ku rwenya nka “Slap Tennis” cyangwa ubutumwa bw’urwenya buzwi nka “Slap-A-Grams”.
Uyu munsi watangiriye ku rwenya mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, nyuma ukagenda umenyekana cyane binyuze ku mbuga za internet, ubutumwa bwo kuri email n’imbuga nkoranyambaga.
Nubwo izina ryawo rishobora gutera abantu gutekereza ku ihohoterwa, igikorwa cyo “gukubita” muri uyu munsi ni urwenya gusa, kandi ntigikwiye gufatwa nk’ubutumire bwo kugirira nabi abo mukorana.
Filime y’uruhererekane ya televiziyo y’Abanyamerika yitwa The Office na yo yagaragayemo igikorwa cyo gukubita mu buryo bw’urwenya, bituma uyu munsi urushaho kumenyekana.
Icy’ingenzi ni uko uyu munsi utagamije guteza amakimbirane mu kazi, ahubwo ushobora kuba umwanya wo kuganira, gusabana no gushaka ibisubizo by’ibibazo bishobora kubangamira imikoranire hagati y’abakozi.
