Umunsi umwe, twese tuzapfa — Amagambo ya nyuma ya Padiri wagwiriwe n'umusaraba ari gusoma Misa agahita apfa

Imikino - 19/10/2026 3:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunsi umwe, twese tuzapfa — Amagambo ya nyuma ya Padiri wagwiriwe n'umusaraba ari gusoma Misa agahita apfa

Padiri Patricio Alfredo Sánchez Molinari wo muri Équateur yitabye Imana ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, nyuma y’uko umusaraba munini wari umanitse ku rukuta umugwiriye ari gutura Igitambo cy’Ukarisitiya mu Kiliziya ya Perpetuo Socorro, iherereye mu mujyi wa Guayaquil.

Icyababaje benshi kurushaho ni amagambo yari amaze kuvuga mbere gato y’uko iyo mpanuka iba, aho yibukije abakirisitu bari bamuteze amatwi ko urupfu ari iherezo ridashobora guhungwa n’umuntu uwo ari we wese.

Mu magambo ye, yagize ati: “Umunsi umwe, twese turi hano na twe tuzapfa.”

Aya magambo, yavugiwe mu butumwa bw’inyigisho yari arimo gutanga, yongeye kuvugwa cyane nyuma y’urupfu rwe, kuko yitabye Imana nyuma y’igihe gito ayavuze, ari mu nshingano ze zo kuyobora abakirisitu mu isengesho.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe Misa yari iri gutambutswa imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho y’uyu muhango yerekana ibihe bya nyuma byabereye muri iyo kiliziya, aho umusaraba wari umanitse inyuma y’aho Padiri Patricio yari ahagaze wah anutse ukamugwaho.

Urupfu rwe rwemejwe na Arikidiyosezi ya Guayaquil mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 17 Ukwakira 2026. Muri iryo tangazo, iyo Arikidiyosezi yagaragaje ko yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa nyakwigendera, abo bakoranaga mu muryango w’abihaye Imana n’inshuti ze.

Padiri Patricio yari umuyobozi wa paruwasi ya Perpetuo Socorro, akaba yari umwe mu bagize Umuryango w’Abaredemutoriste, umuryango wa Kiliziya Gatolika washinzwe mu 1732 na Mutagatifu Alfonso Maria de Liguori.

Kugeza ubu, ntiharasobanurwa ku mugaragaro icyateye umusaraba kwikura ku rukuta ukagwa kuri uyu mupadiri. Nta n’ibindi bisobanuro birambuye ku mpamvu y’urupfu rwe byari byatangazwa.

Urupfu rwa Padiri Patricio rwashenguye abakirisitu n’abandi bari bamuzi, cyane ko rwabaye mu gihe yari arimo asohoza inshingano ze z’ubusaseridoti.

Amagambo ye ya nyuma, “Umunsi umwe, twese turi hano na twe tuzapfa,” yasize benshi bazirikana ko ubuzima bw’umuntu ari buto, ndetse n’ukuntu urupfu rushobora kuza mu gihe umuntu atarwiteze.

Amagambo ya nyuma ya Padiri wagwiriwe n'umusaraba ari gusoma Misa agahita apfa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...