Icyababaje benshi
kurushaho ni amagambo yari amaze kuvuga mbere gato y’uko iyo mpanuka iba, aho
yibukije abakirisitu bari bamuteze amatwi ko urupfu ari iherezo ridashobora
guhungwa n’umuntu uwo ari we wese.
Mu magambo ye, yagize
ati: “Umunsi umwe, twese turi hano na twe tuzapfa.”
Aya magambo, yavugiwe mu
butumwa bw’inyigisho yari arimo gutanga, yongeye kuvugwa cyane nyuma y’urupfu
rwe, kuko yitabye Imana nyuma y’igihe gito ayavuze, ari mu nshingano ze zo
kuyobora abakirisitu mu isengesho.
Iyi mpanuka yabaye mu
gihe Misa yari iri gutambutswa imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho
y’uyu muhango yerekana ibihe bya nyuma byabereye muri iyo kiliziya, aho
umusaraba wari umanitse inyuma y’aho Padiri Patricio yari ahagaze wah anutse ukamugwaho.
Urupfu rwe rwemejwe na
Arikidiyosezi ya Guayaquil mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 17 Ukwakira
2026. Muri iryo tangazo, iyo Arikidiyosezi yagaragaje ko yifatanyije mu
kababaro n’umuryango wa nyakwigendera, abo bakoranaga mu muryango w’abihaye Imana
n’inshuti ze.
Padiri Patricio yari
umuyobozi wa paruwasi ya Perpetuo Socorro, akaba yari umwe mu bagize Umuryango
w’Abaredemutoriste, umuryango wa Kiliziya Gatolika washinzwe mu 1732 na
Mutagatifu Alfonso Maria de Liguori.
Kugeza ubu,
ntiharasobanurwa ku mugaragaro icyateye umusaraba kwikura ku rukuta ukagwa kuri
uyu mupadiri. Nta n’ibindi bisobanuro birambuye ku mpamvu y’urupfu rwe byari
byatangazwa.
Urupfu rwa Padiri
Patricio rwashenguye abakirisitu n’abandi bari bamuzi, cyane ko rwabaye mu gihe
yari arimo asohoza inshingano ze z’ubusaseridoti.
Amagambo ye ya nyuma, “Umunsi umwe, twese turi hano na twe tuzapfa,” yasize benshi bazirikana ko ubuzima bw’umuntu ari buto, ndetse n’ukuntu urupfu rushobora kuza mu gihe umuntu atarwiteze.


Amagambo ya nyuma ya Padiri wagwiriwe n'umusaraba ari gusoma Misa agahita apfa
