Umukwabo w'indaya mu mujyi wa Kigali wataye muri yombi indaya zigera ku munani

Utuntu nutundi - 19/09/2014 12:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukwabo w'indaya mu mujyi wa Kigali wataye muri yombi indaya zigera ku munani

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nzeri 2014, Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yazindukiye mu gikorwa cy’umukwabo cyo guta muri yombi indaya mu duce dusanzwe tuzwiho umubare wazo munini, kugeza ubu indaya zatawe muri yombi zikaba zigera ku munani ariko igikorwa kikaba gikomeje.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Sup. Modeste Mbabazi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, akaba yasobanuye ko iki gikorwa cyo guta muri yombi indaya cyabaye mu duce dusanzwe tuzwiho kugira indaya harimo i Remera mu Migina ndetse na Kimihurura.

indaya

Sup. Modeste Mbabazi mu magambo ye akaba yagize ati: “Hari indaya zigeze ku munani zafashwe mu Migina no ku Kimihurura kuri wa muhanda wa ‘Lebanese Restaurant’ hahandi bakunda gutegera.  Hariya hose haba hari akajagari k’indaya ku mihanda zitega, niho hakozwe Operation kugirango zikurwe ku mihanda”.

Aha ni i Remera ku Gisimenti aho indaya zafashwe zihunga nyuma yo gusangwa mu Migina

Aha ni i Remera ku Gisimenti aho indaya zafashwe zihunga nyuma yo gusangwa mu Migina

Nk’uko Sup. Modeste Mbabazi yakomeje abitangariza Inyarwanda.com, iki gikorwa cyo gukora umukwabo bata muri yombi indaya mu mujyi wa Kigali kirakomeje, bakaba bashaka guhashya iki kibazo cy’indaya kuko ari nabyo bikurura ibyaha by’uko hari igihe inzego za Polisi zisanga babanize babishe n’ibindi nk’ibyo. Izi ndaya zifashwe zikaba zihita zijyanwa i Gikondo mu kigo ngororamuco.

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...