Guverineri
wa Tennessee, Bill Lee, yatangaje kwegura kwa Komiseri w’amagereza Frank Strada
ku wa Gatandatu, nyuma y’igeragezwa ryo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu
cya Pike ryabaye ku wa Gatatu.
Strada
yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwegura kuko ari wo “muri iki gihe uri mu nyungu
nziza za Tennessee”, anashimangira ko iperereza ku byabaye rikenewe kandi
rigomba gukorwa mu buryo bwimbitse.
Christa
Pike yakatiwe igihano cy’urupfu mu 1996 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica
Colleen Slemmer.
Ku munsi
igihano cye cyagombaga gushyirwa mu bikorwa, Pike yatewe inshinge inshuro
ebyiri ariko ntizamwica.
Nyuma
y’igeragezwa ry’icyo gihano, yajyanywe mu bitaro byo muri Tennessee, aho akomeje
gukurikiranwa n’abaganga.
Abanyamategeko
be bahise batangira gusaba ko igihano cy’urupfu yakatiwe kigabanywa, bavuga ko
ibyabaye bigaragaza ibibazo bikomeye mu buryo icyo gihano cyageragejwe
gushyirwa mu bikorwa.
Guverineri
Bill Lee yahise ategeka ko hakorwa iperereza ryigenga ku byabaye, ndetse
ahagarika ibindi bihano by’urupfu byose byari biteganyijwe muri Tennessee muri
uyu mwaka.
Nk’uko
tubikesha ikinyamakuru BBC News, mu itangazo ryashyizwe hanze, Lee yashimiye
Strada ku kazi yakoze, avuga ko yagaragaje ubunyamwuga n’ubunyangamugayo kandi
ko yagaragaje ubushake bwo gushyira imbere inyungu za Tennessee.
Ku ruhande
rw’abanyamategeko ba Pike, bavuze ko ukwegura kwa Strada “gufite ishingiro”,
ariko bagaragaza ko ibyo byonyine bidakemura ikibazo cy’umukiriya wabo.
Bagize
bati: “Ibyamubayeho ku wa Gatatu bigaragaza ko habayeho kunanirwa mu mikorere
ya sisitemu kurenze kure umuntu umwe uwo ari we wese.”
Ibyabaye
kuri Pike byatumye hongera kuvuka impaka ku buryo ibihano by’urupfu bishyirwa
mu bikorwa, cyane cyane ku bijyanye no kubazwa inshingano igihe igihano
kitagenze nk’uko byari biteganyijwe.
