Mugabekazi yakorewe ‘Bridal Shower’ mu mpera z’iki Cyumweru n’inshuti ze, abavandimwe be n’abandi biteguye kumushyigikira mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangira.
Uyu mukobwa azakora ubukwe n’umuhanzi Yves Kana Trezzor tariki 01 Gicurasi 2021. Kuri invitation itumira, bavuga ko bishimiye kuzasangira na buri wese umunezero w’ubukwe bwabo.
Tariki 19 Ukuboza 2020, Yves Kana yahamije isezerano rye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we Mugabekazi Diane.
Ni mu muhango wabereye ku Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Yves Kana Trezzor agiye kurushinga na Diane nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize amukoreye indirimbo yise ‘Njyewe Nawe’ yo kumushimira urukundo amukunda.
Iyi ndirimbo igaragaramo umuraperi Karigombe ucuranga Saxophone na Bertrand ucuranga Piano. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri T2000.

Mugabekazi Diane n’umubyeyi we mu birori byo gusezera ubukumi yitegura kurushinga
Mugabekazi yahawe impano n’impanuro
azacyenyereraho mu rugo rwe na Yves Kana
YVES KANA TREZZOR AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'I'M ALL YOURS' YAKORANYE NA COCO KADAGE