Umukufi w'Umwamikazi Nazli wa Misiri ukozwe na diyama 673 wibwe

Utuntu nutundi - 30/08/2026 7:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukufi w'Umwamikazi Nazli wa Misiri ukozwe na diyama 673 wibwe

Polisi ya Austria yatangiye gushakisha abagabo babiri bakekwaho kwiba umukufi wa zahabu y’umweru/platinum wariho diyama 673, zose hamwe zipima karati zirenga 200, mu Nzu Ndangamurage y’Ibikorwa by’Ubugeni n’Ubukorikori (MAK) i Vienna. Uyu mukufi wari umaze igihe ari mu imurikabikorwa ry’ibikorwa bya Van Cleef & Arpels, kandi wari warigeze kuba uwa Queen Consort Nazli wa Misiri.

Ubu bujura bwabaye ku wa 27 Kanama 2026, mu masaha y’amanywa ubwo inzu ndangamurage yari ifunguye.

Abagabo babiri bakekwa bigize nkabantu nasanzwe, bagura amatike yo kwinjira mu imurikabikorwa. Ahagana saa 14:00, bageze aho umukufi wari ubitse, bakoresheje inyundo basenya ikirahure cy’akabati wari urimo, barawufata bahita bahunga, biruka n’amaguru.

Abantu benshi bari muri iyo nzu ndangamurage muri icyo gihe babonye ibyabaye, ariko nta muntu wakomeretse.

Polisi ya Austria yahise itangira gushakisha abo bagabo, ikoresha n’imbwa zikurikirana inzira banyuzemo.

Kamera z’umutekano zafashe amashusho y’abakekwa, polisi na yo ishyira hanze ayo mashusho isaba abaturage gutanga amakuru yatuma bamenyekana cyangwa bagafatwa.

Umukufi wari uwa Queen Nazli

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, uyu mukufi wakozwe na Van Cleef & Arpels mu mwaka wa 1939, mu buryo bw’ubugeni buzwi nka Art Deco.

Amakuru y’imurikabikorwa avuga ko wari warigeze kuba uwa Queen Consort Nazli wa Misiri, akaba yarawambaye mu bukwe bw’umukobwa we, Princess Fawzia, na Mohammad Reza Pahlavi, wari umuragwa w’ingoma ya Iran icyo gihe nyuma akaza kuba Shah w’icyo gihugu.

Uyu mukufi ugizwe na diyama 673, zipima hamwe karati zirenga 200. Amakuru y’Inzu Ndangamurage ya MAK agaragaza ko ari umukufi wakozwe muri platinum kandi ukaba ari kimwe mu bihangano by’agaciro byari muri iryo murikabikorwa.

Wigeze kugurishwa miliyoni 4.3 z’amadolari

Uyu mukufi kandi wagaragaye ku isoko rya cyamunara nyuma y’imyaka myinshi, maze muri 2015 ugurishwa na Sotheby’s i New York ku mafaranga agera kuri miliyoni 4.3 z’amadolari ya Amerika.

Kubera amateka yawo, diyama nyinshi ziwugize n’agaciro k’ibikoresho byawukozwemo, uyu mukufi ufatwa nk’igihangano gifite agaciro gakomeye cyane. Uyu mukufi wari mu imurikabikorwa ryiswe “Glanzstücke”, ryari riri muri MAK kuva muri Kamena 2026.

Iri murikabikorwa ryagaragazaga ibihangano birenga 300 bifitanye isano na Van Cleef & Arpels, harimo ibihangano byo mu bubiko bw’iyi nzu ndangamurage ndetse n’ibindi byaturutse mu bubiko bw’amateka bw’uru ruganda. Ryari riteganyijwe gukomeza kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.

Nyuma y’ubujura, imurikabikorwa ryafunzwe by’agateganyo, ndetse n’urugendo rwo gusura inzu ndangamurage rwari ruteganyijwe ku wa Gatanu rusubikwa.

INTERPOL yashyize uyu mukufi ku rutonde rw’ibyibwe

Ku wa 29 Kanama 2026, INTERPOL yashyize uyu mukufi ku rutonde rw’ibihangano by’ubuhanzi byibwe (Stolen Works of Art database), kugira ngo bifashe inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye mu kuwumenya no kuwushakisha.

Iperereza rya polisi ya Austria rirakomeje, mu gihe abo bakekwa batarafatwa. Ubujura bw’uyu mukufi bubaye mu gihe inzu ndangamurage zo mu Burayi zikomeje guhura n’ubujura bw’ibihangano by’agaciro.

Muri Espagne, kuri uwo wa Kane, abajura bateye ahari Treasure of Villena, ikusanyirizo ry’ibikoresho bya zahabu byo mu gihe cya Bronze Age bifatwa nk’imwe mu mitungo y’amateka ikomeye yo mu Burayi.

Mu Butaliyani na ho, muri uku kwezi, hibwe ibihangano bine by’umuhanzi wo mu kinyejana cya 15, Antonello da Messina, mu nzu ndangamurage yo mu mujyi wa Messina.

Raporo ya Europol iherutse kandi kugaragaza ko ubujura bwibasiye inzu ndangamurage n’ibigo bibungabunga umurage mu Burayi bugenda burushaho gukomera, aho inzego z’umutekano n’abashinzwe kurinda umurage basabwa bongera ingamba.

Queen Consort Nazli, yambaye uyu mukufi mu bukwe bw’umukobwa we, Princess Fawzia, na Mohammad Reza Pahlavi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...