Ibi byabereye mu gace ka Pinklao, i Bangkok muri Thailand, ku wa 25 Kanama 2026. Nk’uko Viral Press yabitangaje, uyu mukobwa ngo yari asanzwe azwiho gusiga amadeni mu tubari no muri restaurants zo muri ako gace.
Bivugwa ko yinjiye mu kabari gakomeye akoresheje indangamuntu y’impimbano, maze akoresha amafaranga agera kuri 60,000 baht, ahwanye n’amadolari ya Amerika hafi 1,812. Nyuma yaho ngo yagerageje kuva muri ako kabari atishyuye.
Abakozi b’akabari bahise bamufata, bamusaba kwishyura ayo mafaranga. Kubera ko atari afite ubushobozi bwo kuyishyura, bivugwa ko yemeye ko yogosha umusatsi we wose aho gushyikirizwa polisi.
Video yafashwe muri ako kabari igaragaza uyu mukobwa yambaye umwenda w’umweru udafite amaboko, afite inyandiko yasinyweho n’impande zombi ivuga ku byo bitaga “amasezerano yo kugura umusatsi.”
Muri iyo video, umugabo uri inyuma ya camera yumvikana avuga ko atari agamije kumubyaza icyuho, ahubwo ko ibyo bari gukora ari nk’ubucuruzi bw’umusatsi.
Nyuma yaho, umukozi wo mu kabari akoresha imashini yogosha, akamukuraho umusatsi mwinshi wari ugeze ku bitugu. Bivugwa ko uwo musatsi wari gutangwa aho gukoreshwa mu bindi bikorwa.
Abaharanira uburenganzira bw’abaturage bavuga ko bitari bikwiye
Iki gikorwa cyateje impaka muri Thailand, bamwe bavuga ko uyu mukobwa yari akwiye kubazwa ibyo yakoze, mu gihe abandi banenga uburyo akabari kamuhannye.
Chalida ‘Ton Or’ Phalamat, washinze umuryango wa Be One Foundation ukora ku bibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana, yavuze ko ubuyobozi bw’akabari “bwarenze umurongo.”
Yavuze ko abakozi b’akabari bamuhamagaye bakamusaba imbabazi, ndetse bakemera ko umuyobozi w’akabari yari yakoze ibyo kubera uburakari n’ubushishozi buke. Ngo banavuze ko bazavugana n’umuryango w’uyu mukobwa kugira ngo barebe niba wamwishyura indishyi.
Chalida yavuze ko yumva ko ubucuruzi bugomba kunguka, ariko ko uburyo akabari kakemuye ikibazo butemewe n’amategeko.
Yasobanuye ko amasezerano yo “kugura umusatsi” umuntu yasinyiye ku gahato nta gaciro afite mu mategeko, kandi ko kogosha umuntu ku gahato bishobora gufatwa nk’ihohoterwa, guhatira umuntu gukora icyo adashaka cyangwa kumufunga mu buryo butemewe.
Minisiteri ya Thailand ishinzwe Iterambere ry’Imibereho y’Abaturage n’Umutekano wa Muntu yasabwe gukora iperereza kuri iki kibazo.
Chalida kandi yasabye abafite ibikorwa by’ubucuruzi kudakoresha uburyo bwo kwihanira cyangwa kwishyiriraho amategeko, ahubwo bagakemura amakimbirane bakurikije amategeko.
Si ubwa mbere umuntu yogoshejwe ku gahato i Bangkok
Iyi si yo nshuro ya mbere ibintu nk’ibi bibaye i Bangkok. Ku wa 10 Gicurasi, umugabo w’umutinganyi witwa Abdulloh, uzwi kandi nka Madam Loh, na we bivugwa ko yategetswe kogosha umusatsi nyuma y’amagambo yavuze ashingiye ku mirongo y’idini ya Islamu, bikarakaza bamwe mu bayoboke b’iyo dini.
Abaturage bahise bamukikiza, maze Colonel Jetsada Yangnok wo muri Polisi afasha mu gukemura icyo kibazo cyamaze hafi amasaha atatu. Abdulloh yasabye imbabazi, nyuma ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Wang Thonglang kugira ngo arindwe.
Nubwo uyu mukobwa bivugwa ko yemeye kogosha umusatsi kugira ngo adashyikirizwa polisi, abaharanira uburenganzira bwe bavuga ko ibyo byabaye ku gahato, bityo uburyo yakoreshejwe mu kumuhana bukaba bushobora kuba bunyuranyije n’amategeko.
