Umukobwa w’imyaka 40 arashaka gushyira ubusugi bwe mu cyamunara

Imyidagaduro - 17/09/2026 10:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa w’imyaka 40 arashaka gushyira ubusugi bwe mu cyamunara

Melaknee Montclair, umugore w’imyaka 40 wo muri Leta ya South Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ari gutekereza gushyira ubusugi bwe mu cyamunara, aho umuntu uzatanga amafaranga menshi ari we uzabwegukana.

Montclair avuga ko igitekerezo cyo kubushyira mu cyamunara cyatangiye nk’urwenya ubwo yaganiraga n’inshuti ze, ariko nyuma kikagenda gihinduka ikintu gikomeye ubwo abantu batandukanye batangiye kumwoherereza amafaranga banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore avuga ko kuva akiri umwana yagiye yirinda imibanire ishingiye gusa ku kwishimisha, kuko yari yarafashe icyemezo cyo gutegereza umuntu azumva ko aha agaciro ubusugi bwe yazigamye.

Avuga ko uko abantu bagiye batangira kumwereka ko bashishikajwe n’iki gitekerezo, na we byatumye yongera gutekereza ku cyemezo yari yarafashe cyo kudakora imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga Jolygram, nubwo iki gitekerezo cyatangiye gukurura abantu benshi, Montclair avuga ko kugeza ubu nta kigo na kimwe arakorana na cyo gitegura bene izi gahunda, ndetse ko nta muntu kugeza ubu aratoranya ngo abe ari we yegurira ubusugi bwe.

Yongeraho ko mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma ateganya kubanza kugisha inama umunyamategeko we, kugira ngo amenye neza ingaruka n’ibibazo bishobora kuvuka mu mategeko nyuma yo gushyira mu bikorwa igitekerezo cye.

Kugeza ubu, amafaranga abantu bamaze gutanga bashaka kwegukana ubusugi bwe amaze kugera hafi ku madolari y’Amerika 75.

Montclair ntarafata umwanzuro wa nyuma ku bijyanye n’iyi cyamunara, kandi avuga ko azabanza gushaka inama z’umunyamategeko we mbere yo kumenya niba koko iki gitekerezo kizashyirwa mu bikorwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...