Princess Leonor ni umukobwa wa mbere w’Umwami Felipe VI n’Umwamikazi Letizia. Umuryango w’abami wa Espagne (Bourbon) umaze gutegeka igihugu kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 18, nyuma yo gutsinda intambara yo guharanira ingoma ya Espagne.
Mu 1975, nyuma y’imyaka hafi 40 y’ubutegetsi bw’igitugu bwa Franco, Umwami Juan Carlos I yasubijeho ubwami anashyira Espagne mu nzira ya demokarasi. Yeguye ku ngoma mu 2014, ayisigira umuhungu we Felipe, wari ufite imyaka 46, ari na we se wa Princess Leonor.
Mu rwego rwo kwitegura kuyobora igihugu, amategeko ya Espagne ateganya ko umwami cyangwa umwamikazi agomba guhabwa amahugurwa ya gisirikare mu ngabo zose z’igihugu: iz’ingenzi (Army), iza mazi (Navy) n’iz’ikirere (Air Force).
Princess Leonor yatangiye aya mahugurwa nyuma yo kurangiza amasomo ye yisumbuye (International Baccalaureate) muri Wales.
Yatangiye amahugurwa mu ngabo z’ingenzi i Zaragoza mu 2023, akomereza mu ngabo zo mu mazi i Galicia mu 2024, aho yamaze iminsi 140 mu rugendo rwo mu nyanja ku bwato Juan Sebastián de Elcano, agenda intera ya kilometero zirenga 17,000 azenguruka Atlantika, Amerika y’Epfo, agera no i New York. Nyuma yaho, yakomeje amahugurwa mu ngabo z’ikirere.
Mu mezi ari imbere, Princess Leonor ateganyijwe guhabwa umudari w’icyubahiro wo ku rwego rwo hejuru mu karere ka Murcia, uzwi nka Gold Medal of the Region of Murcia, nk’ishimwe rikomeye ku rugendo rwe rwo kwitegura kuba Umwamikazi n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Espagne.
Ibi byose bigaragaza intambwe ikomeye ku mukobwa w'urubyiruko (Gen Z) utegerejweho kwandika amateka mashya mu bwami bwa Espagne.

Ku myaka ye 20 y'amavuko yatangiye kwitegura kuzaba umwamikazi wa Espagne

Princess Leonor agiye kwandika amateka yo kuba Umwamikazi wa Espagne yaherukaga Umwamikazi mu myaka 150 ishize
Princess Leonor ageze kure imyiteguro yo kuzaba Umwamikazi wa Esipanye
