Umukobwa w’imyaka 19 avuga ko yatewe inda n’umuzimu

Imyidagaduro - 06/10/2026 7:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa w’imyaka 19 avuga ko yatewe inda n’umuzimu

Umukobwa w’imyaka 19 wo muri Malambo, muri Colombia, witwa Camila García, yatangaje ko atwite kandi avuga ko atigeze akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo, ahubwo ko yatewe inda n’umuzimu, ibintu byatumye inkuru ye ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko abeshya, abandi bakavuga ko ibibera mu isi y’umwuka ari amayobera atangaje.

Nk’uko urubuga UPSOCL rwabitangaje, Camila García yatangiye gukekwa ko atwite nyuma yo gutinda kujya mu mihango. Nyuma nyina yamujyanye ku kigo nderabuzima kugira ngo asuzumwe, maze ibizamini byerekana ko atwite.

Camila yavuze ko atigeze akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo, bityo akaba atazi uko yaba yarasamye. Mu gusobanura ibyabaye, uyu mukobwa yavuze ko hari ibintu bidasanzwe yagiye yumva ndetse n’inzozi zidasanzwe yabonye mbere y’uko amenya ko atwite.

UPSOCL yatangaje ko Camila yemera ko ashobora kuba yaratewe inda n’imbaraga ndengakamere cyangwa umuzimu, ndetse akavuga ko hari “ikibi” cyaba cyaramukoreweho kikamutera gutwita.

Ibi ariko byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashyigikiye Camila bavuga ko nta muntu ukwiye kumucira urubanza, mu gihe abandi bashidikanyije ku byo yavuze ndetse bibaza niba hari ibindi byaba byarabaye bitarashyirwa ahagaragara, uyu mukobwa agihishe.

Nubwo inkuru ye yakomeje gukwirakwira, nta bimenyetso bya siyansi byizewe bihari byerekana ko umuzimu cyangwa ikindi kiremwa ndengakamere gishobora gutera umuntu inda.

Umukobwa ahamya ko yatewe inda n'umuzimu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...