Ku wa Mbere, inteko nkuru y’abacamanza (grand jury) muri North Carolina yareze uyu mukobwa, Sarah Lindsey Santiago, ibyaha bitatu byo kwica umuntu ku rwego rwa mbere ndetse n’icyaha kimwe cyo gucura umugambi wo gukora ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere.
Abashinjacyaha bavuga ko Santiago yagize uruhare mu gitero afasha abari bagabye icyo gitero gukora amashusho yacyo imbonankubone (livestream) no kuyakwirakwiza, ndetse ngo yari yarumvikanye n’abagabye igitero ko nyuma azashyira hanze inyandiko bari banditse basobanuramo impamvu z’igitero.
Umushinjacyaha wa Forsyth County, Jim O’Neill, yavuze ko bahisemo kumukurikirana nk’umuntu mukuru kubera ko amategeko ya North Carolina yemerera ko umwana w’imyaka 17 ashobora kuburanishwa nk’umuntu mukuru. Naramuka ahamwe n’ibyaha, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu adashobora gusaba kurekurwa mbere y’igihe.
Abantu batatu bishwe
Igitero cyabereye ku kigo cy’Abayisilamu cya San Diego, ahari n’ishuri ryigamo abana bagera kuri 140. Abantu batatu bishwe ni Amin Abdullah w’imyaka 51, wari ushinzwe umutekano; Mansour Kaziha w’imyaka 78, wari ushinzwe kwita ku kigo; na Nadir Awad w’imyaka 57, wari umugabo w’umwarimu wigishaga muri icyo kigo.
Aba bantu batatu bashimiwe nk’intwari kuko bivugwa ko ibikorwa byabo byatumye igitero kidahitana abandi bantu benshi.
Abagabye igitero, Caleb Vazquez w’imyaka 18 na Cain Clark w’imyaka 17, nyuma yo kuva aho bari bagabye igitero, biyahuye bari mu modoka. Abashinzwe iperereza bavuga ko bari bafite n’umugambi wo kugaba ibitero ku rusengero rw’Abayahudi ndetse no ku ishuri ryigwamo cyane cyane abanyeshuri b’Abirabura.
Santiago yatawe muri yombi
Santiago yatawe muri yombi mu cyumweru cyabanjirije itangazwa ry’ibi birego. Abashinjacyaha bavuga ko mbere y’igitero yari yemeranyijwe n’abagabye igitero ko azafata amashusho y’igitero mu buryo bwa livestream ndetse akayakwirakwiza.
Abashinzwe iperereza bavuze ko abantu batatu barebye livestream y’igitero. Ku ikubitiro bari bazi gusa ko umwe muri bo ari umugore wari mu gace k’igihe cya Eastern Time, ariko nyuma babasha kumenya ko ari Santiago. Ntiharamenyekana niba abandi bantu babiri barebye ayo mashusho na bo bamenyekanye cyangwa niba hari ibindi byaha bazashinjwa.
Umushinjacyaha O’Neill yavuze ko abakekwaho iki gitero bari bafite aho bahuriye n’itsinda ry’abantu bakwirakwiza urwango ku mbuga z’itumanaho, avuga ko ari umuco wihishe ushobora gutuma abantu bakabya gukunda urwango kugeza ubwo bakora ibyaha bikomeye.
